Niger: Umutwe wa FPL wigambye igitero cyangije umuyoboro wa peteroli

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cya Niger umutwe wa FPL (Front patriotique pour la Libération), uyoborwa na Mahmoud Sallah, washyize mu bikorwa iterabwoba ryawo, aho mu ijoro rya tabaski muri Niger wohereje agatsiko k’abakomando mu butayu bwa Niger guturitsa umuyoboro ujyana peteroli i Cotonou .

Inyeshyamba za FPL zari zaraburiye ko zizaturitsa uyu muyoboro n’uruganda rutunganya peteroli mu gihe ibyifuzo byabo byaba bidahawe agaciro, birimo gusubizaho ubutegetsi bugendera ku itegeko nshinga nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi muri Nyakanga umwaka ushize.

Amashusho agaragaza iki gitero yashyizwe ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga. Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Kamena, FPL yigambye iki gitero. Perezida w’uyu mutwe yavuze ko FPL igice cy’ingenzi cy’uyu muyoboro mu rwego rwo guha gasopo abahiritse ubutegetsi muri Niger nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko uyu mutwe wongeye gusaba sosiyete icukura peteroli y’Abashinwa WAPCO, ishami rya sosiyete y’igihugu ishinzwe ibikomoka kuri peteroli, China National Petroleum Corporation (CNPC) guhagarika inkunga ya miliyoni 400 z’Amadolari yageneye leta y’abahiritse ubutegetsi, rishimangira ko nibitaba ibyo ibikorwaremezo byose by’ubucukuzi bwa peteroli bizibasirwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *