Nigeria: Abanyeshuri babarirwa mu 150 na 200 bongeye gushimutwa

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi muri Nigeria baravuga ko abantu bitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri benshi bo mu ishuri rya kisilamu, muri kimwe mu bitero biheruka nk’ibi bikomeje kwibasira amashuri.

Kuri iki Cyumweru, abategetsi bo muri Leta ya Niger batangarije BBC ko abantu bitwaje imbunda bafashe umubare utazwi w’abanyeshuri bo muri iryo shuri mu mujyi wa Tegina.

Umwarimu yabwiye BBC ko abanyeshuri 150 babuze, mu gihe andi makuru avuga ko abana bagera kuri 200.

Gushimuta hagamijwe kwaka ingurane ngo biragenda bifata intera muri leta zo mu majyaruguru.

Muri Gashyantare, abakobwa bagera kuri 300 bashimuswe n’abantu bitwaje imbunda bakuwe mu ishuri bigamo bahaba ahitwa i Jangebe, muri Leta ya Zamfara. Abenshi nyuma bararekuwe.

Kuki abana b’abanyeshuri bashimutwa muri Nigeria?

Mu byabaye vuba aha, abatangabuhamya bavuzwe n’urubuga This Day News bavuze ko abantu bitwaje imbunda bagendera kuri moto bateye umujyi maze bakarasa butarobanuye. Igihe abantu bahungaga abagabye igitero bagiye ku ishuri rya kisilamu bafata abana. Iri shuri ryigamo abahungu n’abakobwa, bafite imyaka itandatu kugeza kuri 18 nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Abayobozi bavuze ko abantu babiri barashwe muri icyo gitero umwe akaba yarapfuye. Abantu benshi bagendaga mu modoka nabo ngo barashimuswe.

Umunyamakuru wa BBC muri Nigeria, Mayeni Jones, avuga ko gushimuta hagamijwe kwaka ingurane bimaze kugaragara cyane muri Nigeria mu mezi ashize.

Igitero cyabereye muri Tegina kije nyuma y’umunsi umwe abantu 14 bari bashimuswe muri kaminuza yo muri leta bituranye ya Kaduna barekuwe.

Tegina kandi ntabwo iri kure y’umujyi wa Kagara, aho abanyeshuri 27 bashimuswe muri Gashyantare.

Kuva mu Kuboza, habaye byibuze gushimuta abanyeshuri gutandatu mu majyaruguru y’uburengerazuba no hagati muri Nigeria, nk’uko umunyamakuru wa BBC abivuga, kandi abanyeshuri n’abakozi barenga 800 barashimuswe.

Ishimutwa ryo mu 2014 ry’abanyeshuri b’abakobwa 276 mu Mujyi wa Chibok uherereye mu majyaruguru y’iburasirazuba ryakozwe n’abarwanyi ba Boko Haram ryanyeganyeje Isi yose icyo gihe, ariko ibiri gukorwa muri iki gihe birakekwa ko ari ibikorwa by’udutsiko tw’abagizi ba nabi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *