Nigeria: Abapolisi bagiye gukora imyigaragambyo bagereranya n’imperuka

Sangiza iyi nkuru

Abapolisi bo muri Nigeria bateguje Leta ko bateganya gukora imyigaragambyo bagereranya n’imperuka, babitewe n’uko yanze kuzuza isezerano yabahaye ryagombaga kuba igisubizo ku mibereho yabo mu kazi no mu buzima busanzwe.

Nk’uko Sahara Reports ibivuga, aba bapolisi barakaye bagombaga gukorera iyi myigaragambyo mu murwa mukuru, Abuja, tariki ya 26 Werurwe 2022, basaba gukemurirwa ikibazo cy’umushahara muto, imibereho mibi, kudahabwa amahirwe umupolisi yakagombye kugiraho uburenganzira n’icy’intwaro zitegezweho.

Kuri iki cy’intwaro, aba bapolisi basobanura abajura bafite izigezweho bakomeje kwica bagenzi babo, babuze uko bahangana na bo, kandi ngo iyo bamaze kwicwa ntabwo Leta ibaha impozamarire ikwiye.

Icyo gihe ntabwo bigeze bayikora, kubera ko ubwo bayiteguzaga Umuyobozi Mukuru wabo, IGP Usman Baba, yabijeje ko ibi bibazo bikemuka bidatinze, umushahara ukongerwa ku gipimo cya 20% nk’uko guverinoma yabyemeje mu Kuboza 2021, abasaba gutegereza bihanganye.

Ariko aba bapolisi bavuga ko kugeza ubu nta gisubizo barahabwa, ndetse ku kijyanye n’umushahara, babonye nta mpinduka kuko bongeye guhembwa usanzwe.

Iki kibazo cyatumye bategura undi munsi bagomba kwigaragambirizaho, tariki ya 1 Gicurasi 2022, mu gihe wagera ibibazo byabo bitarasubizwa. Barashinja Leta ya Nigeria kubirengagiza no kubabeshya.

Umwe mu bayobozi b’aba bapolisi bategura imyigaragambyo, mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru yasobanuye impamvu y’umugambi bafite. Ati: “Twatangiye gutegura indi myigaragambyo y’akataraboneka muri iki gihugu. Ku munsi w’umurimo, tariki ya 1 Gicurasi ni yo tariki nshya.”

Yakomeje ati: “Imyigaragambyo tuzayikorera hamwe. Ubwa mbere twarayisubitse kubera ko twari twahawe icyizere ko umushahara tuzawuhabwa mu kwezi gushize. Ariko ubu tuvugana, twahawe uwari usanzwe. Twarabeshywe, ariko ubu ngubu nta kizahagarika iyi mperuka igiye kuza.”

Uyu mupolisi yasabye ubuyobozi bukuru bwa Polisi ya Nigeria kuzafungura amarembo ya gereza zose mu gihugu, kuko ngo ari ho bazigaragambya berekeza. Ati: “Turashaka kubaruhura umunaniro wo gufunga abantu.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nigeria: Abapolisi bagiye gukora imyigaragambyo bagereranya n’imperuka
    Ibihugu biragwira. Basabye demob se

  2. Nigeria: Abapolisi bagiye gukora imyigaragambyo bagereranya n’imperuka
    Ibihugu biragwira. Basabye demob se

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *