Nta kimenyetso cyerekana ko impamyabumenyi ya Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu yashyikirije komisiyo ishinzwe amatora muri iki gihugu ari impimbano.
Ibirego bivuga ko impamyabumenyi ya Perezida Tinubu ari impimbano byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga.
Bwana Abubakar umwe mu bari bahanganye na Tinubu yari yizeye ko yatsinze amatora, gusa siko byagenze bituma amushinja ko yabeshye impamyabumenyi ya CSU ya Bachelor of Science mu buyobozi bw’ubucuruzi yahawe mu 1979 ko yashyikirije ubuyobozi bw’amatora (Inec).
Kugira ngo abone ibimenyetso by’urubanza rwe muri Nigeria, Bwana Abubakar yegereye urukiko rwo muri Amerika muri Kanama, asaba ko CSU yashyira hanze impamyabushobozi z’amasomo ya Bwana Tinubu bakazibona kuko acyeka ko ari impimbano.
Inyandiko zasabwe na Bwana Abubakar ni:
Kopi ya dipolome iyo ari yo yose yatanzwe na CSU mu 1979
Kopi y’impamyabumenyi CSU yahaye Bwana Tinubu mu 1979
Kopi ya dipolome ifite imyandikire imwe, kashe, umukono, nijambo ryahawe abandi banyeshuri bisa nibyo CSU yahaye Bwana Tinubu mu 1979.
Inyandiko za CSU zemejwe na Jamar Orr, icyo gihe wari umukozi wa CSU, mu mezi 12 kuva 1 Kanama 2022.Mu gusubiza icyifuzo kimwe, CSU yatanze impamyabumenyi zirindwi zikubiyemo amasomo atandukanye yanditseho amazina y’abanyeshuri biganye icyo gihe.
CSU yavuze ko idashobora kubona impamyabumenyi bahaye Bwana Tinubu mu 1979, kubera ko itabika kopi z’impamyabumenyi zimaze gukusanywa n’abanyeshuri bityo habura gihamya ko ibyangombwa bya Tinubu ari ibicupuri.


