Nigeria: Tinubu yashyizeho abayobozi bashya b’umutekano w’imbere n’ubutasi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Kanama, Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yashyizeho abayobozi bashya, ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (Homeland Security) ndetse n’umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza (National Intelligence Agency).

Ni nyuma y’icyumweru kimwe abari bariho beguye ku buryo butunguranye, mu gihe iki gihugu gituwe kurusha ibindi muri Afurika gihanganye n’inyeshyamba mu majyaruguru y’uburasirazuba ndetse n’ishimuta rikabije.

Mohammed Mohammed wari Ambasaderi muri Libya, yashinzwe kuyobora urwego rushinzwe iperereza mu gihe Adeola Ajayi azayobora ishami rishinzwe umutekano w’igihugu.

Abayobozi babanje, bashyizweho n’uwahoze ari Perezida, Muhammadu Buhari mu 2018, nta mpamvu n’imwe batanze yo kwegura nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Bashobora kuba bareguye kubera imikorere mibi mu kurinda umutekano mu gihugu, cyangwa ngo bakirukanwa kimwe n’abakozi ba leta bakomoka mu majyaruguru kugira ngo basimburwe n’abo mu bwoko bwa Yoruba bwa perezida nk’uko byatangajwe na Confidence MacHarry, umusesenguzi mu by’umutekano mu kigo SBM Intelligence.

Nyuma y’ibitero simusiga by’imitwe yitwaje intwaro, Tinubu arimo kongera ingufu mu gukusanya amakuru kugira ngo bahangane n’ishimuta rigaragaza mu gihugu hose rikorwa n’udutsiko tw’abagizi ba nabi bitwaje intwaro baba bashaka ingurane ngo barekure abo bashimuse, ndetse n’inyeshyamba zimaze imyaka irenga icumi mu majyaruguru y’uburasirazuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *