Oyibo Chukwu wari Umukandida uhatanira umwanya muri Sena ya Nigeria, yiciwe hamwe n’abo bari kumwe bavuye kwiyamamaza imirambo iranatwikwa.
Ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, nibwo Oyibo Chukwu hamwe n’abo bari kumwe barashwe bahita bahasiga ubuzima, imirambo yabo itwikwa n’abari bagabye igitero ubwo bari bavuye muri Leta ya Enugu mu majyepfo ya Nigeria.
Ibitangazamakuru by’imbere muri Nigeria byavuze ko abarashwe batwitswe ndetse n’imodoka barimo igatwikwa.
Urupfu rwa Oyibo Chukwu, uturuka mu Ishyaka Labour Party rwabaye habura iminsi itatu ngo amatora rusange harimo n’aya Perezida abe ku wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023.
Chijioke Edeoga uri mu bahatanira umwanya wa Guverineri yavuze ko Chukwu yishwe, bijyanye no kuba ishyaka Labour Party bari bahuriyemo rikomeje gutera imbere.
Ati: “Abayoboke b’ishyaka ryacu bari kwibasirwa n’ubwicanyi bukorwa n’imitwe ya politiki yumvaga ibangamiwe n’izamuka ry’ishyaka Labor Party muri Leta, kandi bafite ubwoba ko bashobora gutsindwa amatora yo ku wa gatandatu.”
Iryo shyaka ntacyo ryatangaje kuri iki gitero, ariko umukandida waryo ku mwanya wa Perezida Peter Obi yakomeje guhamagarira abamushyigikiye “gutora “neza, mu mahoro ko kandi bazatsinda.”
Muri Nigeria amatora agiye kuhabera arimo ihangana ryo hejuru mu gihe cy’imyaka 24 ishize nk’uko ibitangazamakuru byakomeje ku bigarukaho.


