2 INGOMA 7:14
Niba ushaka uburyo bufatika kandi bunoze bwo gusengera u Rwanda, hari ibice birindwi bikeneye kwizera kwawe ndetse n’amasengesho yawe. Shakisha uko wasengera imisozi irindwi y’ingirakamaro mu Rwanda! Ntabwo nshaka kuvuga za Jali cyangwa za Nyawinka uzamuha ugana ku isambu Papa yansigiye cyangwa iyindi misozi dore ko dufite myinshi yatumye igihugu cyacu cyitwa igihugu cy’ imisozi igihumbi ahubwo ndavuga ibice byingenzi bigize ubuyobozi bw’ igihugu cyacu bityo ukabyereka Imana kugirango igihugu cyacu gihinduke nka Paladizo.
Umva uko Imana yacu ivuga »Niba ubwoko bwanjye bwitirirwa Izina ryanjye buciye bugufi,bugasenga bishaka mu maso hanjye, bukava mu nzira zabo mbi(bakareka gukora ibidatunganye), nzabumva ndi mu ijuru, maze mbababarire ibyaha byabo kandi mbakirize igihugu cyabo.”
U Rwanda ni igihugu gikomeye – kandi ni kimwe mubifitiye umumaro ukomeye ibihugu byinshi byo ku isi mu ngere zitandukanye nko kubungabunga umutekano, gufasha abandi mu bijyanye n’ ubukungu , amahugurwa, imikino n’ ibindi.
Nk’ abaturage b’ igihugu cyacu gikomeye bizera Yesu Kristo, ndabamenyesha ko twahamagariwe kwicisha bugufi no gusenga dushakisha mu maso y’ Imana ndetse n’inzira nziza yo gukoramo ibintu byacu, nkuko idusezeranya gukiza igihugu cyacu ntakabuza izabikora.
Satani ( abanzi ) bibasiye igihugu cyacu ndetse n’umuco wacu aturutse impande zose, bituma bigorana kumenya aho byatangiriye ariko Hari ahantu harindwi ndangamuco, cyangwa “imisozi,” bigira ingaruka kandi bikaba bigira ingaruka ku mico yacu no ku gihugu cyacu.
Kuri iyo misozi hakaba hari abantu bari hejuru ya buri musozi bakaba abarinzi b’irembo ryizo ngaruka. abo bantu baramutse bafashijwe mu nzira y’ amasengesho bagakiranuka hejuru ya buri musozi, niho gukiranuka kuzaganza mu gihugu cyacu cyose.
Dukurikije rero mu Gutegeka kwa kabiri 28:13, tugomba kuba “umutwe ntabwo tugomba kuba umurizo.” Nkuko nabwo umukuru w’ igihugu cyacu Président Paul Kagame ahora
Abitwibutsa ko tugomba guharanira kubw’ abimbere, twihesha agaciro.
Nk’ abakristo, tugomba gutegeka mu buzima , burimo ibi bice birindwi – ntabwo ari ugutegeka abandi, ahubwo kubakunda no kubakorera kubwo gukiranuka. Umugabo washinze Benjamin Rush yagize ati: “Nta kintu na kimwe gishobora kuba cyiza muri politiki cyari gisanzwe ari kibi.” Hano hari ibintu bishobora kuba byinshi muri iyi misozi misozi irindwi yacu y’ ingirakamaro, niyo mpamvu twe, abakristu, dukenewe cyane muri iki gihe cyanonaha aho guha abanzi b’ igihugu cyacu urwaho tubatiza imirindi yo gusenya igihugu cyacu ubu cyari gihugu cy’ intangarugero.
Ndaguhamagarira rero gufatanya natwe mu gusengera iyo misozi 7 kuko Iyo usenze kugirango imisozi irindwi yingirakamaro hamwe n’abayobozi aho kubasebya erega nabi ni abantu kugirango bahaguruke muri buri rwego rw’umuco, uba wibasiye cyane rwose gahunda y’umwanzi muri kariya gace urimo kandi ugasubiza inyuma ubutware bushaka kuganza ubw’Imana yacu, ni inshingano zacu nk’abakristo.
Nkuko Mwarimu wanjye yabivuze “, Tugomba kwimura iyo filozofiya y’imisozi irindwi imbere kandi tugafata amahame y’Imana mubice byose by’ubuzima bwacu.” [1]
Kugirango ube mwiza mu gihe usengera imisozi irindwi y’ingirakamaro, urashobora guhitamo ahantu runaka aho impinduka zikenewe cyane kuruta ahandi. Hano rero hari imisozi irindwi yingirakamaro mu gihugu cyacu hamwe n’intego zo gusenga,bityo rero urashobora gusenga ushize amanga kandi wizeye.
Umusozi wa mbere : GUVERINOMA
Muri Timoteyowa mbere 2: 1-3, Paul avuga ko tugomba gusenga, dusabira no gushimira abami n’abantu bose bafite ubutware. Iri ni itegeko ry’Imana kuri buri mwizera wese muri iki gihe. Ibi bivuze ko tugomba gusengera abantu bose bafite ubutware, twaba twemera cyangwa tutabyemera nongere mbisubiremo waba ubemera cyangwa utabemera , iki nicyo cyerekana urugero rw’ ubukiristo bwawe.
Urashobora gusenga kugirango abayobozi bose bafate ibyemezo bikiranuka kandi byubaha Imana. Gusengera abayobozi, n’ubwo tutatekereza ko bakora ibintu byiza, bitanga umusaruro kuri gahunda n’umugambi w’Imana kubwigihugu cyacu. Imigani 21: 1 havuga ko umutima w’umwami uri mumaboko ya Nyagasani. Irashobora kuyihindura uko ishaka, amasengesho yawe rero ni ngombwa cyane.
Mugihe dusengera abari basanzwe bafite ubutware, tugomba kandi gusengera abagabo n’abagore bubaha Imana; atari babandi bateza imvururu, atari babandi baba bishakira indamu cyangwa ibyubahiro kandi bigaragara ko nta bushobozi bafite bwo guteza imbere igihugu cyacu. Bityo bahaguruke mu myanya yabo bajye gufasha abayobozi bariho mu gihugu cyacu.
Umva uko Umunyabwenge wa mbere ku isi yavuze hariya mu migani 29:2 « Iyo abubaha Imana bafite ubutware, abantu barishima” Senga kugira ngo abo bakristo Imana yahisemo bazumvire umuhamagaro kandi biyamamarize umwanya w’ubutware. Senga kugira ngo batorwe maze bafashe abayobozi dufite ubu mu nshingano zabo. Senga kugira ngo Umwuka w’ Imana n’ubwenge bwe bibe kuri ibi bikurikira:
•Guverinoma
• Inteko nshingamategeko na Sena
• Ubucamanza
• abakuru b’ Intara
• abayobozi b’ uturere na Jyanama zose zo Muturere twose.
• Igisirikare na Police : Sengera abayobozi, uburinzi bw’Imana ku ngabo zacu, kugirango ubutwari bushingiye no kwishingikiriza ku Mana.
Mugire imigisha y’Imana…..!
Nibintije Evangelical Ministries International (Nemi)
nemevangelism@yahoo.com


