Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte akomeje gukurura impaka kubera amagambo avuga ku byerekeye imana ndetse imvugo ze nyinshi zikaba ziganjemo kuyihakana.
Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo uyu muperezida w’imyaka 73 y’amavuko yahagaze imbere y’imbaga ahakana ko Imana itabaho ndetse ko nihagira umuntu umuzanira ifoto yayo azahita yegura ku buperezida nta we agishije inama.
Yagize ati “umutangabuhamya umwe arahagije kugira ngo negure ku buyobozi. Hazagire unzanira ifoto ya selfie ari kumwe n’Imana ubundi nzahite nsezera kuri uyu mwanya ntarindiriye kurangiza manda yanjye.”
Perezida Duterte atangaje ibi nyuma y’ibyumweru 2 gusa avuze ko Imana ari “ikigoryi”, ijambo ryarakaje abayoboke b’idini gatulika ryiahriye hafi 86% by’abatuye mu gihugu cye.
Icyo gihe, amagambo ye yakurikiwe no kujora idini gatulika rifite umubare munini mu gihugu cye, aho yagarutse ku cyaha cy’inkomoko, icyo bavuga ko umwana avukana bityo kigakurwaho n’umubatizo.
Yagize ati “Umwana aba ataranavuka hanyuma ngo afite icyaha, uwo mubatizo se wo ni nyabaki ukuraho ibyaha? Ubwo se iyo ni myizerere ki iri mu idini? Nta mikorere y’Imana yumvikanamo aho rwose.”
Uyu muperezida usa n’ugeze mu za bukuru kandi akunze kurangwa n’udushya twinshi aho mu minsi yashize bwo yagaragaye asoma umugore aho yarimo atangira imbwirwaruhame mu birori.


