231019120648-yoweri-museveni-120421-470bc

Ninkenera kuba Umunyarwanda nanjye nzajya mu Rwanda: Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangaje ko igihugu cye kitazemera ko hari umuturage utunga ubwenegihugu bwa Uganda ngo atunge n’ubw’u Rwanda.

Museveni yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 25 Kamena, ubwo yakiraga mu biro bye itsinda ry’Abanya-Uganda bafite inkomoko mu Rwanda (Banyarwanda).

Aba baturage banazwi nk’Abavandimwe, bamaze igihe bagaragaza impungenge z’uko leta ibima ibyangombwa birimo pasiporo kubera gushidikanya ku nkomoko yabo, nyamara baravukiye bakanakurira muri Uganda.

Museveni ubwo yahuriraga na bo mu biro bye biri i Entebbe, yashimangiye ko abantu bamaze ibinyacumi by’imyaka batuye muri Uganda kandi bakaba bazwi n’inzego z’ubuyobozi, bakwiye kwemerwa nk’abanya-Uganda.

Ati: “Abantu bamaze ibisekuruza batuye hano kandi aho batuye bakaba babazi, ntibakwiye gucunaguzwa cyangwa ngo bimwe serivisi. Bakwiye icyubahiro n’uburenganzira bwabo.”

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yibukije ko ubwenegihugu ubwo ari bwo bwose bwa Uganda ari uburenganzira buteganywa n’itegekonshinga rya kiriya gihugu, bityo ko nta wukwiye kubwimwa mu nzego za leta cyangwa ngo atinde kubuhabwa.

Yagize ati: “Kugeza mu myaka ya 1950 ubwo narimo nkurira i Ntungamo, twebwe Abahooro twari igice cya Uganda. Itegekonshinga ryo mu 1995 rirasobanutse, abari hano kugeza mu 1926 ni abaturage [ba Uganda].”

Perezida wa Uganda kandi yashimangiye ko inzitizi abaturage barimo Banyarwanda bamaze igihe bahura na zo mu kubona ibyangombwa zikwiye kuvaho.

Icyakora yavuze ko nta wukwiye kugira ubwenegihugu bwa Uganda kandi anafite ubw’u Rwanda, ashimangira ko na we aramutse akeneye kuba Umunyarwanda byaba ngombwa ko aza kuba mu Rwanda.

Ati: “Icyo tudashobora kwemera ni ubwenegihugu bubiri hagati y’u Rwanda na Uganda. Rwose mufate umwanzuro. Ntushobora kuba hombi. Nanjye ubwanjye ndi Umuhooro. Bene wacu bari mu Rwanda, Tanzania na Uganda, ariko navukiye hano. Ndamutse nkeneye kuba Umunyarwanda, najya mu Rwanda. Ariko sinshobora kuvuga ngo ndi Umunyankole n’Umunyarwanda.”

Umuyobozi w’Inama y’abanya-Uganda bakomoka mu Rwanda, Frank Gashumba, yasabye ko we na bagenzi be bagakwiye gufatwa nk’abandi banya-Uganda bose.

Ati: “Turi Abanyarwanda bo muri Uganda aho kuba abo mu Rwanda. Mu gihe cyose umuntu afite indangamuntu, yagahawe pasiporo nta kubogama kubayemo.”

Gashumba yunzemo ati: “Abana bacu bari kwimwa Pasiporo mu buryo bw’akarengane. Iki si icyangombwa gusa, ni inzira igana ku mahirwe.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *