Niyo Bosco yatandukanye na Irené Murindahabi, amushimira uruhare yagize mu iterambere rye

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Niyo Bosco yatangaje ko yatandukanye na MIE Empire iyoborwa n’umunyamakuru Murindahabi Irené wamurebereraga inyungu ze mu muziki, amushimira uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere impano ye.

Mu butumwa amaze gutanga, Niyo Bosco yashyize kuri Twitter ifoto ye ari kumwe na Murindahabi, asobanura ko yamufashije, arakura, aba igiti cyera imbuto nziza.

Yamenyesheje abakunzi be ko agiye gutangira urugendo rushya, atari kumwe na Murindahabi, ariko amusezeranya ko azamwereka imbuto z’ubufasha yamuhaye mu gihe cyose bakoranye.

Yagize ati: “Igihe kirageze ngo ntangire urugendo rwa njyenyine kugira ngo nereke uyu mupapa ko yateye imbuto izasarurwa. Ndagira ngo mbabwire uburyo mwubaha kandi ibyo nzageraho byose, nzabyibuka! Bizaba ari we. Yatanze umusanzu w’ingenzi mu kuba uwo ndi we n’uwo nzaba we.”

Niyo Bosco yaboneyeho kwifuriza Murindahabi kurama, kugira ngo azakomeze afashe abandi, atangaza ko agiye gukomeza kubyaza impano ye umusaruro mu buryo bumubyarira amafaranga.

Uyu muhanzi atangaje ko atandukanye na Murindahabi nyuma y’aho tariki ya 28 Nzeri 2022 yatangaje ko akumbuye ahahise he, kandi ko ibyo abantu babona nk’iterambere rye yifuza ko byakwibagirana, akarwanirira ishema rye.

Muri ubu butumwa bwakangaranyije abakoresha imbuga nkoranyambaga, Niyo Bosco yavuze ko hari abo ari kuzuriza ibifu, ariko yongeraho ko nta muntu atunga urutoki, gusa ngo uwo bureba ariyizi. Nta bundi yigeze atangaza kuva ubwo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Niyo Bosco yatandukanye na Irené Murindahabi, amushimira uruhare yagize mu iterambere rye
    Niyigenderenaobishobotseko tugumana

  2. Niyo Bosco yatandukanye na Irené Murindahabi, amushimira uruhare yagize mu iterambere rye
    Niyigenderenaobishobotseko tugumana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *