Ikipe ya APR FC ishobora kwirukana Niyonzima Olivier’ Seif’ uyikinira hagati mu kibuga, nyuma yo kugaragaza imyitwarire mibi.
Umunyamakuru Bruno Taifa yatangaje ko Seif ashobora gufatirwa ibihano biremereye birimo no kwirukanwa, nyuma yo gusohoka mu mwiherero iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu irimo akajya mu kabari, mbere yo kugaruka saa munani z’ijoro yasinze.
APR FC ntabwo iremeza aya makuru cyangwa ngo iyahakane.
Cyakora cyo ubwo iyi kipe yakoraga imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu i Shyorongi, Niyonzima Olivier ni we mukinnyi rukumbi wari utari hamwe na bagenzi be, ibishimangira amakuru y’uko yahise yirukanwa mu mwiherero.
Kwirukanwa mu mwiherero bisobanuye ko Niyonzima Olivier atazagaragara mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona APR FC izahuriramo na Police FC ejo ku Cyumweru i Huye, n’ubwo uyu mukinnyi ari mu bafatiye runini ikipe ye.
APR FC yirukanye mu mwiherero wayo Niyonzima Olivier ‘Seif’, nyuma ya Bukuru Christophe na we yafatiye ibihano mu minsi yashize kubera imyitwarire mibi.


