Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryatangaje ko Niyonzima Olivier bita ‘Seif’ yahagaritswe igihe kitazwi mu kipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kubera imyitwatire mibi.
FERWAFA yemeje aya makuru mu butumwa yanditse kuri Twitter yayo.
Iti: “FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko NIYONZIMA Olivier ahagaritswe igihe kitazwi “undetermined” mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi.”
Seif usanzwe akinira ikipe ya AS Kigali ni umwe mu bakinnyi Amavubi yari yiyambaje mu mukino wa nyuma wo mu tsinda E w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yatsinzwemo na Kenya ibitego 2-1, ndetse ni na we watsinze igitego cy’impozamarira ku munota wa nyuma 56 w’umukino.
Amakuru aturuka mu kipe y’Igihugu avuga ko uyu mukinnyi nyuma y’umukino yasohotse muri hoteli Amavubi yari acumbitsemo akerekeza ahantu hatazwi, nyamara abakinnyi bari babujijwe gusohoka.
Kuri ubu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yamaze guhaguruka i Nairobi nta wuramenya aho Niyonzima Olivier aherereye.
Si ubwa mbere uyu musore avugwaho imyitwatire mibi kuko nko mu mwaka w’imikino ushize yabuze mu mwiherero wa APR FC yakiniraga iri mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona, nyuma aza kugaruka mu gicuku yasinze.
Icyo gihe APR FC yaramuhagaritse, gusa iza kongera kumuha imbabazi ndetse anagaragara mu mukino yatsinzemo Rayon Sports igitego 1-0.
Cyakora cyo uyu mukinnyi nyuma yo gukomeza kugaragaza imyitwatire idahwitse byabaye ngombwa ko APR FC isesa amasezerano mashya byaherukaga gusinyana, biba ngombwa ko yerekeza muri AS Kigali.


