Nka USA, Inteko ya EU na yo irashyira igitutu ku Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), irashyira igitutu ku Rwanda, irusaba kudaha ubufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Bigaragara mu mwanzuro abagize iyi nteko batoye kuri uyu wa 24 Ugushyingo werekeye ku kuvanwa mu byabo kw’Abanyekongo bitewe n’imirwano yafashe umurego mu burasirazuba bwa RDC.

Imwe mu ngingo zari zigize uyu mwanzuro ni iyo kwamagana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, gusaba M23 kurekura ibice yafashe no kurambika intwaro, hamwe no gusaba u Rwanda “kudafasha” inyeshyamba za M23.

Uwu mwanzuro watowe n’abashingamategeko 546, babiri barawanga, abandi 24 barifata. Ugira uti: “Inteko ishinga amategeko iramagana bikomeye ibikorwa by’urugomo by’imitwe yitwaje intwaro kandi irasaba M23 gusubira inyuma no kurambika intwaro.”

Ku Rwanda, iyi nteko “Irasaba u Rwanda kudafasha inyeshyamba za M23, na Leta zose bireba kutemera ko habaho ibiganiro bya politiki byatuma abakoze ibyaha bikomeye batabiryozwa.”

Inteko ya EU isabye u Rwanda kudafasha M23 nyuma y’aho tariki ya 23 Ugushyingo Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) wungirije ushinzwe dipolomasi muri Afurika, Molly Phee, na we arusabye guhagarika ubu bufasha.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Nka USA, Inteko ya EU na yo irashyira igitutu ku Rwanda
    ariko mubabazima muduha ahoduhungira muratwohereza mushyamba turinkende ntasoni kuki mufata abanyafurika nkinyamaswa muzahanwa numugabo ukomeye urutabandi kandi arikumwenatwe

  2. Nka USA, Inteko ya EU na yo irashyira igitutu ku Rwanda
    ariko mubabazima muduha ahoduhungira muratwohereza mushyamba turinkende ntasoni kuki mufata abanyafurika nkinyamaswa muzahanwa numugabo ukomeye urutabandi kandi arikumwenatwe

  3. Nka USA, Inteko ya EU na yo irashyira igitutu ku Rwanda
    EU mwongere RDF inkunga igenewe kirwanya ibyihebe Chabo Delgado, n’igikorwa cy’indashyikirwa.

  4. Nka USA, Inteko ya EU na yo irashyira igitutu ku Rwanda
    EU mwongere RDF inkunga igenewe kirwanya ibyihebe Chabo Delgado, n’igikorwa cy’indashyikirwa.

  5. Nka USA, Inteko ya EU na yo irashyira igitutu ku Rwanda
    Bavandimwe mbasabe niba mushaka kumenyahwi ntwaro za M23 ahwizikura mujye kurugamba murebuko abasirikare ba Rdc bahunga bakazita mwareka Rdf .
    Tchilombo niwe muterankunga wabo number on gusa nawe arabizi aritwazintambara ngo yigizeyo amatora.
    Mwe bakavamahanga tuziko mutwanga mushimiswa noguhora muvusha maraso ya Batutsi gusa

  6. Nka USA, Inteko ya EU na yo irashyira igitutu ku Rwanda
    Bavandimwe mbasabe niba mushaka kumenyahwi ntwaro za M23 ahwizikura mujye kurugamba murebuko abasirikare ba Rdc bahunga bakazita mwareka Rdf .
    Tchilombo niwe muterankunga wabo number on gusa nawe arabizi aritwazintambara ngo yigizeyo amatora.
    Mwe bakavamahanga tuziko mutwanga mushimiswa noguhora muvusha maraso ya Batutsi gusa

  7. Nka USA, Inteko ya EU na yo irashyira igitutu ku Rwanda
    UN murabaxa nkana Tchilombo ni we ubaterinkunga kuko nta ngabo afite bumvurusasu bagati ntwaro M23 ikazitwara .
    Gusa Tchilombo nkugiriyi nama wareka kwikunda ntukunda congo urashaka kwigizayo amatora witwaji ntambara.

  8. Nka USA, Inteko ya EU na yo irashyira igitutu ku Rwanda
    UN murabaxa nkana Tchilombo ni we ubaterinkunga kuko nta ngabo afite bumvurusasu bagati ntwaro M23 ikazitwara .
    Gusa Tchilombo nkugiriyi nama wareka kwikunda ntukunda congo urashaka kwigizayo amatora witwaji ntambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *