Kuri uyu wa Mbere, abatuye ku Kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bari mu byishimo byo kwakira bumwe mu bwato bwa kijyambere bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika buzabafasha guhahirana n’abandi baturage mu Ntara y’Uburengerazuba.
Biteganyijwe ko mu 2021 abaturage ba Nkombo bazashyikirizwa ubundi bwato bunini bugiye kubakwa na none bemerewe n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame, bukurikira ubundi yabahaye mbere bukaza gupfa.
Aphrodis William Sindayiheba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, yatangaje ko ubwato bahawe bujyanye n’igihe kandi buzajya butwara abantu 30.
Ati: “Ni ubwato bwiza kandi bujyanye n’igihe, ibyo ubirebera ku buryo bwihuta, imigendere yabwo, uburyo abantu bicara, uburyo bukomeye n’uburyo imizigo igenda, ibikoresho bikoze bitanga ikizere ko bwujuje ubuziranenge.”

Sindayiheba avuga ko ubwato bwakiriwe buzakurikirwa n’ubundi buzaba butwara abantu 100 n’imodoka 6, buzaba buri kurwego mpuzamahanga, kandi bijejwe ko buzabageraho mu mwaka wa 2021.”
Abakoze ubu bwato ni nabo bazubaka n’ubwo bwato bundi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nkombo avuga ko guhabwa ubwato bije ari igisubizo cy’ubuhahirane ku batuye mu Murenge wa Nkombo, kuko byari bibagoye nyuma y’uko ubwato bari barahawe mbere n’umukuru w’igihugu bwagize ikibazo bugahagarara.
Bivugwa ko kuva ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage ba Nkombo bwahagarara, nta bundi bwato bwatwaraga abagenzi mu kiyaga cya Kivu buhuza akarere ka Rubavu, Karongi na Rusizi. NI mu gihe benshi babangamirwa n’ingendo z’imodoka, bahitamo gukoresha inzira y’amazi.


