Umugabo ubarizwa mu murenge wa Kinyinya mu mujyi wa Kigali utaributangajwe amazina ye yagishije inama ko agira ubushake budasanzwe mu gihe cy’imibonano ku buryo nta mugore ujya apfa kumuhaza ngo amunyuze.
Yagize ati”Nitwa….mbarizwa mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.Ikinteye kugisha inama ni uburyo bw’imiterere y’umubiri wanjye mbona ishobora gutuma ntashinga imizi mu mibereho myiza n’urukundo biturutse ku bushake bukabije ngira.
Ubusanzwe nkiri umusore sinigeze nkubagana, nashatse umugore ndi imanzi ariko mu gihe cy’ukwezi kwa buki nkabishaka cyane kugeza ubwo umugore wanjye bimuyobeye nkabona arabangamiwe n’ubwo atabimbwiraga.Narakomeje nkajya numva mbishaka cyane, umugore mutera inda ariko mu gihe cy’ikiriri kwihangana birananira nkajya musaba akanyima bigatuma ntangira gushurashura ku muturanyi akabinkemurira.
Umugore wanjye nagiye muzengereza kenshi musaba imibonano umunsi umwe akampa, undi akanyima nkahita nigira ku muturanyi ariko nawe aza kugeza igihe arandambirwa kuko hari igihe cyageraga namara kuryamana n’umugore wanjye nkongera nkahita njya ku muturanyi atari uko atandyoheye ahubwo ari ubushake bukabije bundimo.
Ku bera iyo mpamvu umugore wanjye yaje gufata icyumba cye akajya ampa rimwe mu cyumweru , umuturanyi we aza kunkanira bitewe n’uko ngo mara umwanya munini mu gikorwa akarambirwa. Aha ndi kwibaza icyo nakora ngo nigarurire umugore wanjye ?


