image_2023-04-27_054749393.png

Nkore iki? Umukozi wo mu rugo arandyohera kuruta umugore wanjye

Sangiza iyi nkuru

Umukunzi wa bwiza.com yasabye ubufasha bw’icyo ashobora gukora nyuma y’uko byamunaniye kudaca umugore we inyuma, ahubwo akaba arimo kwiyumvamo umukozi wabo wo mu rugo ndetse ngo akaba amuryohera kuruta umugore bashakanye .

image_2023-04-27_054749393.png

Uyu mugabo yatangiye agira ati”Nitwa Flugence(Irindi ntabwo turivuga mu rwego rw’umutekano we), ndi umunyarwanda ariko utuye muri Uganda.Nashatse umugore mu mwaka wa 2021, bisobanuye ko maze imyaka ibiri nubatse urugo.

Nkiri umusiribateri nagiye ndyamana n’abakobwa batandukanye mu rabyumva ko ntari noroshye ariko naje gusa n’uhinduye ibitekerezo mpitamo gushaka umugore tuzabana akaramata dore ko nari namubengutse kandi nanamukunze.

Icyemezo naragifashe mva i Bugande nze mu Rwanda gukora ubukwe mpaguma ukwezi kumwe nshyira ibintu ku murongo nanakomerezaho ukwezi kwa buki,nyuma mpita nsubira Uganda gukomeza akazi kanjye nahakoraga.

Mu buzima busanzwe njye n’umugore nta kibazo twagiranye kuko twabyukaga mu gitondo nkuko bisanzwe tukajya mu kazi ariko nyuma aza gutwita aza kubyara biba ngombwa ko dushaka umukozi.

Twaje guhitamo ko dushaka umukozi kugirango ajye asigarana umwana anamwiteho mu gihe twaba tugiye mu kazi.Bidaciye kabiri twaramubonye nka nyuma y’amezi atatu nza guhagarara ku kazi noneho nkajya mubona nkamwifuza dore ko ntanicyo yari abaye kandi murabyumva ko yari arimo kuba aho madamu atari anyitaho.

Umunsi umwe ubwo yari amaze gutunganya umwana amaze no kumwuhagira yaramuryamishije arasinzira nanjye anzanira ibiryo bya sasita, mbisoje nawe mbona avuye koga acyenyeye Essui-main mbonye ikimero cye kwihangana birananira ndamwegera.

Yabanje kubyanga ariko nkanjye nk’umuntu wari ufite ubunararibonye, namurushije amayeri birangira mugejeje mu buriri ariko ibyo numvise sinabona uko mbirondora.

Uwo mukozi nkimara kuryamana nawe yarandyoheye amenaho amavangingo ankorera ibishoboka byose na madamu atatajya ankorera ariko amakuru naje kumenya ngo n’uko nawe yari yarigeze gushaka umugabo ariko baza gutandukana.

Nkumugabo rero waryohewe rimwe akenera kuryoherwa bwa kabiri. Umunsi ukurikiyeho narongeye nabwo arandyohera ntangira kugabanya inshuro nabikoragamo n’umugore wanjye ariko nawe akajya ambaza icyo nabaye nkabura icyo nsubiza nkamubeshya ko ari uko ndi umushomeri akaba aribyo mba ntekereza.

Nyuma naje kubiganiriza umugabo w’inshuti yanjye aza kungira inama yo kwirukana uwo mukozi.Ntibyanyoroheye ariko naje gufata icyemezo mbwira madamu turamusezerera ariko sinanyurwa hashize ukwezi ndamukumbura nkajya njya kumureba aho yahise akodesha kuko nakomeje kujya muhamagara kuri telefoni.

Narakomeje nkajya musangayo nkumva arikurushaho kundyohera none ndumva umugore ntakimwiyumvamo nkambere.

Ibi bikaba byanyobeye ari nayo mpamvu nashatse ko binyura hano ngo menye icyo nakora dore ko wenda hari n’abandi dushobora kuba duhuje icyo kibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *