Umusaza utuye mu Mudugudu wa Kinkware, Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi, Aloys Mbuguje wavutse mu 1941, avuga ko afite indwara idakira y’umuvuduko w’amaraso, abona izamuhitana vuba gusa akavuga ko yifuza ko Perezida Kagame Paul yamuha inka byibuze ikamukamirwa icyumweru kimwe ubundi agasanga abasogokuruza be. Muzehe Mbuguje n’imvi z’uruyenzi, agendera ku kabando n’ishapure mu ijosi, ibitangazamakuru bya BWIZA TV na BWIZA.COM byamusanze iwe mu rugo hafi y’isoko rya Kinkware, abiganiriza ku ngingo zitandukanye harimo n’imiyoborere muri iki gihe. Cyane ko avuga ko yariye ingoma nyinshi, yagereranyije imiyoborere yo mu bihe bishize n’iy’ubu ku butegetsi bwa Perezida Kagame. Uyu musaza uvuga ko amaze igihe kirekire arwaye atava iwe mu rugo, yagize ati “Perezida Kagame mumubwire muti muzehe Mbuguje yabonye byinshi; ibyiza n’ibibi. Ubu ngubu ibyiza bimuherekeje neza. Muti uragahora ku ngoma. Sinababwiye ko nabonye ubuyobozi bwinshi, kuva Perezida Kagame yajyaho [ku butegetsi] nta kintu cyari cyandaza ku ijoro ngo kirampangayikishije.” Akomeza agira ati ” VUP ntayo bari bampa, bari bagiye kunshyira ku rutonde, Corona iba irateye ahubwo wa mugani, erega nanjye ntunze akaradiyo hano njya numva ibiba biri kuba. Ndarwaye cyane nsigaje igihe gito ariko nzapfana ibyishimo. Perezida Kagame yatekesheje abantu, nk’ubu nanjye uwampa inka kuko nabona aho nkura ubwatsi cyangwa n’uwayiragira, nibura nanjye nkanywa amata nk’icyumweru kimwe nkitahira. Girinka ntabwo yangezeho. Nka buriya Perezida Kagame ampaye inka, muyinsabire bana banjye nibura nzagende nyoye amata icyumweru kimwe.Kibaye ngifite imigeri, mba mara guhaga urwagwa nkaririmba Kagame.” Yunzemo ngo ” Muzamumbwirire muti muzehe Mbuguje yagusabye inka Pe! Nibura insazishe neza. Muti yumva abo wazihaye akishima cyane na we imugezeho byaba ikindi.” Uyu musaza ku ngingo y’imiyoborere avuga ko hari impinduka zigaragara nk’aho ubuyobozi bwegereye abaturage, iterambere rikaba rihari. Avuga ko hari ikinyuranyo kinini mu buryo yagiye abona abandi bategetse u Rwanda babigenzaga gusa akavuga ko mu Murenge wa Nkotsi nta kibazo bafite gihambaye ariko akikoma ubujura buri muri ako gace, ngo buteye inkeke.

Muzehe Mbuguje avuga ko niyo yakamirwa inka Perezida Kagame amuhaye icyumweru kimwe n’ubwo asanga asigaje igihe gito ku bw’uburwayi


