Nkunda cyane umugore tubana mu gipangu kandi afite umugabo- Nkore iki ngo mbyikuremo?

Sangiza iyi nkuru

Umusore witwa Fils Gatete (amazina yahinduwe nk’uko yabisabye) atangaza ko yaje kwisanga akunda umugore ufite umugabi baba mu gipangu kimwe muri umwe mu mirenge y’Akarere ka Nyarugenge

Gatete yifashishije urubuga info@bwiza.com yanditse asaba inama kuri iki kibazo.

Ati ” Nitwa (…) amazina yakuwemo, ntuye muri Nyarugenge. Mfite ikibazo cy’uko nisanze nkunda umugore ufite abana batatu, ufite umugabo babana utwara imodoka.”

Gatete avuga ko byatangiye abona ari ibintu bisanzwe uko we n’uwo mugore baganiraga nk’igihe yiriwe mu rugo, atagiye ku kazi.

Ati ” Twakundaga kuganira ku bintu byinshi, tuvuga uko tubibona. Hari ibyo yamwbiraga nkumva birimo inama nziza, ntangira kumwiyumvamo. Natangiye kuzajya mwitegereza nkabona ni mwiza kandi na we akunda kunsekera. Iyo aseka mba numva nashize.”

Gatete avuga ko yamenye ko akunda uyu mugore ubwo yabonye akazi, bakabura umwanya wo kuganira.

Ati ” Wa mugore yabonye akazi mu mujyi. Ntiwongeye guhura kenshi ariko numvaga nabuze amahoro muri njye kubaho ntamubona. Ntaha nihuta ngo ndebe ko twahura, tuganireho gake.”

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 27 avuga ko yabwiye inshuti ze ko akunda uwo mugore zirannyega, zivuga ko ibyo arimo bidashoboka. Avuga ko atakwerura ngo abwire umugore w’abandi ko amukunda, kwimuka nabyo ngo byaranze. Arasaba inama y’icyo yakora.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Nkunda cyane umugore tubana mu gipangu kandi afite umugabo- Nkore iki ngo mbyikuremo?
    Uri igicucu.nta rukundo ahubwo ni irari. Rindira gato nugera ku kazi nizeye ko uwo muzamarana icyunweru nagusekera uzabona nawe ari mwiza. Abagore bose ni beza iyo muganiriye mutuje. Shaka umukobwa abeza barahari we guteza ibibazo mu rugo rwabandi kdi rwari rubayeeho neza.

  2. Nkunda cyane umugore tubana mu gipangu kandi afite umugabo- Nkore iki ngo mbyikuremo?
    Uri igicucu.nta rukundo ahubwo ni irari. Rindira gato nugera ku kazi nizeye ko uwo muzamarana icyunweru nagusekera uzabona nawe ari mwiza. Abagore bose ni beza iyo muganiriye mutuje. Shaka umukobwa abeza barahari we guteza ibibazo mu rugo rwabandi kdi rwari rubayeeho neza.

  3. Nkunda cyane umugore tubana mu gipangu kandi afite umugabo- Nkore iki ngo mbyikuremo?
    Uwo muhungu ukunda akanabuzwa amahoro numugore wabandi narekere ago yitegure kujya kwambara umwenda wi roze nukuzajya arya Impungure za buri munsi niba afite confidence muri we ko Kigali yuzuye abana bibitomate byiza. Bihiye kandi bisobanutse ubu yarabuze uwumurungano rwe hari uwo azibeshaho ko baganira bagaseka imbwa yaramupfiriye munda iyo mikoshi hose ukayirahura ukazahinduka imbwa yumusega itagira hepfo na ruguru

  4. Nkunda cyane umugore tubana mu gipangu kandi afite umugabo- Nkore iki ngo mbyikuremo?
    Uwo muhungu ukunda akanabuzwa amahoro numugore wabandi narekere ago yitegure kujya kwambara umwenda wi roze nukuzajya arya Impungure za buri munsi niba afite confidence muri we ko Kigali yuzuye abana bibitomate byiza. Bihiye kandi bisobanutse ubu yarabuze uwumurungano rwe hari uwo azibeshaho ko baganira bagaseka imbwa yaramupfiriye munda iyo mikoshi hose ukayirahura ukazahinduka imbwa yumusega itagira hepfo na ruguru

  5. Nkunda cyane umugore tubana mu gipangu kandi afite umugabo- Nkore iki ngo mbyikuremo?
    Harubwo nibaza ubucucu bugose abasore bamwe ngo yakuze umugore akabizana kurubuga !!! Uragirango usenyenye urugo rwundi mugabo ? Abakobwa bari muri Kigali wabuze uwo wakunda.

    Nuzagushaka azaba ashatse igicucu gusa.

  6. Nkunda cyane umugore tubana mu gipangu kandi afite umugabo- Nkore iki ngo mbyikuremo?
    Harubwo nibaza ubucucu bugose abasore bamwe ngo yakuze umugore akabizana kurubuga !!! Uragirango usenyenye urugo rwundi mugabo ? Abakobwa bari muri Kigali wabuze uwo wakunda.

    Nuzagushaka azaba ashatse igicucu gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *