Noteri ukekwaho gufasha Miss Iradukunda Elsa arafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rufunze Noteri witwa Uwitonze Nasira ukekwaho gufasha Miss Iradukunda Elsa mu gukora inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.

Uwitonze ufungiwe kuri sitasiyo ya Remera guhera kuri uyu wa 9 Gicurasi 2022, akurikiranyweho icyaha cyo gukora inyandiko itavugisha ukuri no kwiyitirira umuriro utari uwe.

Amazina ya Uwitonze ni yo agaragara kuri kashe (cachet) ku nyandiko itanga amakuru ya Miss Iradukunda, avuga ko nta hohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe mbere y’amarushanwa ya Miss Rwanda no mu marushanwa.

Iyi nyandiko iriho amatariki abiri ahabanye (iya 3 n’iya 4 Gicurasi 2022), ishinjura Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ukurikiranyweho gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Noteri ukekwaho gufasha Miss Iradukunda Elsa arafunzwe
    Mana Ishobora byose, irengera abawe, Tabara bariya bombi. Babyeyi babyaye, birababaje pe, ntakidasanzwe Elsa yakoze, ahubwo ni Ntwari, agomba kurengera Fiance we, kuko aramukunda cyane, ahubwo bagenzi be , bamufitiyishyari.Bamuhe Residence surveillee nka Bamporiki.byose nibinyoma .ibi bintu bizabyara amarira , hari abashobora kwiyahura kubera depression bafite. Elsa bamucungire hafi atiyahura, kimwe nabagenzi be. Nibatitonda biraganisha ahabi cyane.imiryango myinshi yamaze kugira depression. Bombi bahabwe Residence surveillee, bakurikiranwe bari mungo, bigabanye depression byateye mumiryango, gukemura ikibazo bateza ikindi kibi kurushako, siko guhana.

  2. Noteri ukekwaho gufasha Miss Iradukunda Elsa arafunzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *