Sankara na Me Nkundabarashi, bari mu rukiko

Nsabimana Callixte [Sankara] ushinjwa ibyaha 16 yagejejwe mu rukiko yitwaje Bibiliya

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukuboza 2019, Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yagejejwe imbere y’urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwa Nyanza, mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo.

Sankara wagaragaye mu rukiko afite Bibiliya yera, yari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko, Me Nkundabarashi Moïse akaba ashinjwa ibyaja 16, birimo kurema umutwe w’ingabo zitemewe, iterabwoba ku nyungu za politiki, icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha cy’ubwicanyi, gufata bugwate n’ibindi.

Sankara yagejejwe muri uru rukiko ahagana saa Mbiri (08:00) ari mu mpuzankano y’irose. Yaje yitwaje agatwarampapuro ndetse na Bibiliya yera. Byabaye ngombwa ko ategereza inteko iburanisha saa tatu (09:00) nibwo Perezida w’urukiko yatangije iburanisha.

Iri buranisha ntabwo ryabashije gukomeza biturutse ku kuba ubushinjacyaha bwavuze ko bwakiriye dosiye y’undi muntu ufite aho ahuriye n’ibyaha Sankara ashinjwa.

Ni nyuma yo kugezwaho ibaruwa y’urukiko rwa gisirikare y’urubanza ruregwamo Private Muhire Dieudonne watorotse igisirikare cy’u Rwanda akifatanya n’inyeshyamba za FLN zirwanya Leta y’u Rwanda akaza gufatwa.

Ahawe ijambo, Nsabimana Callixte Sankara yahakanye yivuye inyuma ko uyu Pte Muhire Dieudonné atamuzi kandi atari mubo yatanze mu rukiko. Urukiko rwabaye rusubitse by’agateganyo uru rubanza rukazakomeza ku wa 17 Mutarama 2020.

Sankara na Me Nkundabarashi, bari mu rukiko
Sankara na Me Nkundabarashi, bari mu rukiko

Nsabimana Callixte kandi ashinjwa gushinga no kuyobora ishyaka FLN mu mwaka wa 2017, ryagiye rigaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu bihe n’ahantu hatandukanye mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Callixte yagiye yumvikana mu bitangazamakuru mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga yigamba ibitero yagabye mu Rwanda kandi ahakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Bwa mbere agezwa mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo, ku wa 23 Gicurasi 2019, Sankara yasomewe ibyaha byose aregwa, asobanura uko byakozwe ndetse aranabyemera byose uko ari 16 ndetse anasaba Abanyarwanda imbabazi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nsabimana Callixte [Sankara] ushinjwa ibyaha 16 yagejejwe mu rukiko yitwaje Bibiliya
    Iyo abantu babonye bafite ibibazo,benshi bafata bible,bibeshya ko ibakura mu makuba.Bayifata nka “talisman” (porte-bonheur).Kimwe n’abambara imisaraba n’amashapule.Urugero,iyo Dr Mugesera Leon nawe agiye kuburana,yambara igisaraba kinini cyane mu gatuza.Igitangaje,nuko atemera ibyaha bamurega.Umusaraba ntacyo wamumarira.Bible ivuga ko Imana ibabarira gusa umuntu wemera icyaha,agasaba imbabazi,akakireka.Ntabwo yemera za talisman,ahubwo itubuza kuzikoresha.

  2. Nsabimana Callixte [Sankara] ushinjwa ibyaha 16 yagejejwe mu rukiko yitwaje Bibiliya
    Iyo abantu babonye bafite ibibazo,benshi bafata bible,bibeshya ko ibakura mu makuba.Bayifata nka “talisman” (porte-bonheur).Kimwe n’abambara imisaraba n’amashapule.Urugero,iyo Dr Mugesera Leon nawe agiye kuburana,yambara igisaraba kinini cyane mu gatuza.Igitangaje,nuko atemera ibyaha bamurega.Umusaraba ntacyo wamumarira.Bible ivuga ko Imana ibabarira gusa umuntu wemera icyaha,agasaba imbabazi,akakireka.Ntabwo yemera za talisman,ahubwo itubuza kuzikoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *