Callixte Nsabimana bakunze kwita Sankara yashinze ishyaka rye rya politiki nyuma y’ icyumweru kimwe gusa yitandukanyije n’ ihuriro RNC ritavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda.
Mu ibaruwa ifunguye ndetse no mu kiganiro aherutse kugirana na radio imwe ikorera mu mahanga, uyu Callixte Nsabimana yatangaje impamvu nyamakuru yatumye yitandukanya na RNC, ko ari uko abona irimo gucika intege.
Yagize ati « Iri huriro (RNC) rikomeje gucika intege no kugaragaza imbaraga nkeya mu rwego rwa politiki,… nibyo byatumye nitandukanya nabo mu maguru mashya».
Ajya kwanzura gushinga ishyaka rye yise MRR, ku itariki ya 20 Ukwakira 2017, Nsabimana yacishije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Facebook agira ati « Comrade David Batenga chairman wa RNC mu ntara ya Afurika y’Epfo maze kubona ko amahame shingiro yatumye ninjira muri RNC atubahirizwa na busa, igihe kirageze ngo nubahe umutimanama wanjye dutandukane.
Akomeza agira ati « Ndabamenyesha ko kuva uyu munsi ku wa 20 Ukwakira 2017, nsezeye ku mwanya wa komiseri ushinzwe itangazamakuru mu ntara ya Afurika y’Epfo kandi ko nsezeye burundu muri RNC ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017, i London mu Bwongereza, Nsabimana yagize ati « Abantu dukomoka mu moko atandukanye turamenyesha abanyarwanda n’ inshuti z’u Rwanda ko dutangije kumugaragaro, muvoma Nyarwanda iharanira impinduramatwara ‘Rwandese Revolutionary Movement ( RRM), Mouvement Revolutionaire Rwandais (MRR) ».
Callixte Nsabimana yari asanzwe ari Umuyobozi muri RNC ufite mu nshingano itangazamakuru mu ntara ya Afurika y’Epfo, mu ishyaka rye yashinze yungirijwe na Noble Marara.
Uyu mugabo yamenyekanye kandi nk’umuhanzi ubwo yaririmbaga indirimbo yitwa « mujye mubafasha ».
Iri huriro RNC yabarizwagamo ryashinzwe ku italiki 12 Ukuboza 2010 muri Leta Zunze za Amerika rikomeje kuvugwaho gusenyuka riyobowe ahanini n’ abavugaga rikijyana muri Leta y’ u Rwanda kandi banagize uruhare mu guharika jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Mu nkingi za mwamba za RNC, twavuga Dr. Theogene Rudasingwa wari Umubozi Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika , Gen. Kayumba Nyamwasa wigeze kuba umugaba Mukuru w’ ingabo , Gerald Gahima wari umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika , Maj Micombero, Maj Ndahiro n’ abandi batandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


