Nta ambasaderi wemerewe kuva i Kinshasa uko yishakiye

Sangiza iyi nkuru

Abahagarariye ibihugu byabo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo kimwe n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu ntibazongera kuva i Kinshasa bajya mu zindi ntara z’igihugi batabimenyesheje inzego zibishinzwe.

Ibyo ni ibyemejwe n’inama ishinzwe umutekano yayobowe kuri uyu wa kabili na Prezida Felix Tshisekedi, nyuma y’iyicwa rya Amabassaderi w’Ubutaliyani, Luca Attanasio.

Minisitiri Jean Bosco Lubuga Sebishimbo, ushinzwe ubutegetsi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yasobanuriye VOA impamvu y’iki cyemezo.

Sebishimbo ati ” Turi mu kababaro kuko duherutse gutakaza amabasaderi w’Ubutaliyani mu gihugu cyacu, byari ngombwa gufata ibyemezo cyo kurinda umutekano w’abantu bakomeye nk’abariya. Byabaye ngombwa ko ambasaderi wese mbere y’uko ajya hanze ya Kinshasa kumenyesha minisitiri w’ububanyi n’amahanga kugira ngo umutekano we witabweho. Agomba no kumenyesha ubuyobozi bw’akarere arimo ngo umutekano we witabweho.”

Ambasaderi w’Ubutaliyani, Luca Attanasio yashimuswe, arasirwa hafi ya Goma mu minsi ishize. Abashinzwe umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru bavuga ko batari bazi ko uyu mudipolomate yari yaje muri ako gace.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nta ambasaderi wemerewe kuva i Kinshasa uko yishakiye
    Nta ambassadeur wemerewe kuva i Kinshasa uko yishakiye.
    NUZABIKORA AZAHANISHWA URUPFU.

    Urebye ni uko byifashe.

  2. Nta ambasaderi wemerewe kuva i Kinshasa uko yishakiye
    Nta ambassadeur wemerewe kuva i Kinshasa uko yishakiye.
    NUZABIKORA AZAHANISHWA URUPFU.

    Urebye ni uko byifashe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *