Umunyamakuru wa Radio KFM yo muri Uganda, Maritza avuga ko abantu bakwiriye nibura kuzajya bikinisha rimwe na rimwe kugira ngo bamenye ibyishimo bya nyabyo. Uyu uzwi nka Mama KLA akora ikiganiro gikunzwe cyitwa D Mighty Breakfast, avuga ko ari uburyo bumwe bwafasha abantu kumenya ibyiza byo gutera akabariro. Kuri Twitter, ati ” Ntekereza ko ahubwo buri we se yakabaye yikinisha nibura rimwe mu buzima. Ndabivuga mu kuri nta n’isoni. Ni gute warangira umuntu umuhanda wowe utarigeze uwunyuramo? Uyu mugore w’imyaka 29 bamwe bemeranyije na we abandi babitera utwatsi. Abahanga mu buvuzi bavuga ko hari ingaruka nyinshi ku bikinisha bakiri ingaragu, kuko iyo bamaze gushaka batagira ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina nk’uko bisazwe, ahubwo ngo bamwe bahitamo kwiherera bakinisha nk’uko bari basazwe. Ikindi kandi ngo mu rwego rw’amarangamutima, bituma umuntu adakunda neza, ahora yigunze n’ibindi. Ku rundi ruhande ariko, Bamwe mu basore ndetse n’abagabo bavuga ko bikinisha, ibi bakabikora bagamije gushaka umunezero ubonerwa mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe inzobere mu by’ubuzima zivuga ko kwikinisha bikorerwa imbere ya muganga nk’uburyo bwa nyuma bwo kuvura umugabo ufite ikibazo cyo kurangiza vuba.


