Mu kiganiro cyateguwe n’ubutumwa bw’u Rwanda mu muryango w’abibumbye mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi, Gen. Anyidoho yavuze ko umwanya uwo ari wo wose amateka ashobora kwisubiramo, by’umwihariko muri Afurika. Umunya-Ghana, Gen. Henry Nkwame Anyidoho mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yari yungirije Gen. Romeo Dallaire ku buyobozi bw’umutwe w’ingabo za LONI zari mu Rwanda icyo gihe, UNAMIR/MINUAR. Yagize ati “Nshingiye ku byo niboneye mu Rwanda ndetse no muri Darfur, nkareba ibiba hirya no hino ku Isi, nta cyizere na gike mfite ko jenoside yakumirwa mu gihe ibihugu by’ibihangange bikomeje kwita ku nyungu zabyo gusa.” “Imiryango ihuza ibihugu nayo nk’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ntishobora gufata ibyemezo bigamije gutuma imyanzuro yayo ishyirwa mu bikorwa. Ni nayo mpamvu tuzakomeza kubona amateka yisubiramo kandi ntabwo bikwiye ko tuvuga ngo never again ibiba byamaze kuba kandi kubikumira byashobokaga.” Avuga ko abantu bagomba kubwizanya ukuri, kuko nta bwicanyi buba muri Afurika nta kimenyetso gihari. Muri iki kiganiro, Alice Wairimu Nderitu, umujyanama wihariye w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ku kurwanya jenoside, avuga ko guhera icyo gihe kugeza magingo aya, bisa nk’aho umuryango mpuzamahanga watakarijwe icyizere, kuko jenoside yakorewe Abatutsi yashimangiye ko imvugo atari yo ngiro. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Uwo wahaye kawunga uza kumwaka umusoro? Imisoro nigabanyuke,abantu barakennye baranashonje-Assouman
youtube.com


