Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda (UPDF),atangaza ko Rtd Maj. Gen. Matayo Kyaligonza azahanwa kuko nta mujenerali wemerewe gukubita abantu kandi ko ubishaka yajya muri Somalia kuko ariho bikenewe.
Gen Kyaligonza ashinjwa guhohotera umupolisikazi, Sgt Esther Namaganda ahitwa Seeta, mu Karere ka Mukono. Perezida Museveni ni ubwa mbere avuze kuri iki kibazo cya Gen Kyaligonza.
Museveni yagize ati “ Vuba aha, hari umujenerali wakubise urushyi umupolisikazi abantu barasakuza. Ubu , uyu mujenerali ari imbere y’amategeko kuko ntiwemerewe gukubita umuntu urushyi no gukanamira abantu. Wumva ufite umujinya, wasaba uruhushya tukakohereza muri Somalia aho bikenewe.”
Ku rundi ruhande, Museveni ntiyagize icyo avuga ku byo Abadepite bari basabye ko Gen Kyaligonza yatumwaho akava mu Brundi aho ahagarariye igihugu cye nka Ambasaderi.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Aba badepite basaga ko Gen Kyaligonza yamanurwa mu ntera y’igisirikare. Gen Kyaligonza ntacyo aratangaza ku mugaragaro ku byo ashinjwa. Biteganyijwe ko azatanga ibisobanuro kuri polisi nk’uko Dailymonitor ibitangaza.


