Nta mpamvu n’imwe iriho yatuma Polisi y’u Rwanda iba iri muri Congo_Amb. Karega

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Kinshasa, Vincent Karega, yahakanye amakuru avuga ko u Rwanda rwaba rwaramaze kohereza abapolisi barwo mu mujyi wa Goma, avuga ko nta mpamvu n’imwe iriho yatuma baba bariyo.

Inkuru z’uko u Rwanda rwaba rwitegura kohereza abapolisi i Goma cyangwa rwaba rwaramaze kuboherezayo zatangiye gucicikana mu cyumweru gishize, ahanini zizamuwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi.

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, ni umwe mu bazamuye izi nkuru asaba abaturage ba Congo kwamagana Polisi y’u Rwanda i Goma.

Kuri Twitter ye yagize ati: “Mu gihe hagitegerejwe ijambo ryanjye ku banyagihugu ku wa 30 Ukuboza, ndasaba abaturage ba congo kwanga ko abapolisi b’u Rwanda baba i Goma. Uku kuhaba ndetse n’ukw’ingabo za Uganda bihungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu ndetse bigamije gushyira mu bikorwa balkanisation.”

Ubutumwa bwa Fayulu bwaje nyuma y’iminsi mike Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Congo Kinshasa, Gen Dieudonné Amuli Bahigwa, agiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Ni uruzinduko rwasize Polisi y’u Rwanda n’iya RDC zishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye akubiyemo ingingo zijyanye no kubungabunga umutekano w’ibihugu byombi n’uw’akarere.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihigu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi z’ibihugu byombi ziyemeje gufatanya kurwanya ibyaha ndengamipaka, kurwanya imitwe y’iterabwoba irimo igendera ku mahame y’idini ya Islam n’iya FDLR na RUD-Urunana ndetse no kurwanya ubucuruzi bwa magendu.

Ibi biri mu byo bamwe mu Bakongomani buririyeho bavuga ko aya masezerano agamije gucira inzira abapolisi b’u Rwanda ngo bajye i Goma.

Kuva mu gitindo cyo kuri uyu wa mbere abatuye mu mujyi wa Goma baramukiye mu myigaragambyo ikomeye bamagana abapolisi b’u Rwanda i Goma.

Imihanda yo muri uyu mujyi yabyutse yuzuzwamo ibiti n’amabuye, bikavugwa ko abantu batatu ari bo bamaze kugwa muri iriya myigaragambyo.

Nta mpamvu ihari yo gutuma abapolisi b’u Rwanda bajya i Goma

Ambasaderi Vincent Karega abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko nta bapolisi b’u Rwanda bari i Goma, ashimangira ko nta n’impamvu ihari yatuma baba bariyo.

Yagize ati: “Nta ngabo cyangwa polisi by’u Rwanda biri muri RDC. Nta mpamvu n’imwe iriho yo gutuma biba muri RDC.”

Amb. Karega yavuze ko ibikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba mu Karere bitakiri kuba kandi ari byo byatumaga Ingabo z’u Rwanda zihagera.

Yungaga mu rya Gen Bahigwa uherutse kubwira itangazamakuru ry’i Kinshasa ko “nta mupolisi n’umwe w’u Rwanda uri ku butaka bwa Congo Kinshasa.”

Gen Bahigwa yavuze ko mu ruzinduko aherutse kugirira mu Rwanda we na mugenzi we CGP Dan Munyuza nta hantu na hamwe bigeze bavuga ku bapolisi b’u Rwanda muri RDC.

Yavuze ko nta bubasha na busa cyangwa ipeti afite ryatuma arenga ku biteganywa n’itegeko nshinga rya Congo Kinshasa akemerera Polisi y’ikindi gihugu kwinjira ku butaka bw’igihugu cye, ashimangira ko Polisi ya kiriya gihugu ifite ubushobozi bwo gukora neza inshingano zayo zo kurinda ubusugire bw’igihugu bidasabye kwiyambaza Polisi y’amahanga.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nta mpamvu n’imwe iriho yatuma Polisi y’u Rwanda iba iri muri Congo_Amb. Karega
    Hhhhh barabura kujya mu mirimo ngo bari kwigaragambya??

  2. Nta mpamvu n’imwe iriho yatuma Polisi y’u Rwanda iba iri muri Congo_Amb. Karega
    Hhhhh barabura kujya mu mirimo ngo bari kwigaragambya??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *