Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yanyomoje amakuru yavugaga ko yahunze igihugu, ashimangira ko nta mpamvu yatuma ahunga ‘igihugu cye akunda’.
Ni nyuma y’amakuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga kuva ejo ku wa Kane avuga ko uyu mugore uyobora Ishyaka Dalfa-Umurinzi yaba amaze iminsi ine atakigaragara iwe mu rugo, ku buryo n’abaturanyi be nta wukimuca iryera.
Ingabire mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye yanditse mu ndimi z’Icyongereza n’Igifaransa, yavuze ko amakuru avuga ko yahunze igihugu ari ibinyoma.
Ati: “Kuva muri iki gitondo ku mbuga nkoranyambaga hari ibihuha by’uko nahunze igihugu. Nta mpamvu yo guhunga igihugu cyanjye nkunda.”
Abahwihwisaga ko Ingabire yamaze guhunga, babihuzaga n’urwandiko we na Me Ntaganda Bernard w’ishyaka rya PS-Imberakuri ritaremererwa mu ihuriro ry’imitwe wa Politiki yemewe mu Rwanda kimwe na Dalfa, baheruka kwandikira Perezida wa Repububulika, Paul Kagame.
Ni urwandiko bise ‘Urwandiko rw’Inzira’ basohoye ku itariki ya 01 Nyakanga ihurirana n’umunsi u Rwanda rwizihirizaho ubwigenge, bakaruvugamo uko babona hashakwa umuti w’ibibazo bise iby’ingutu u Rwanda rwanyuzemo.


