Nta mugenzi uzongera kurara muri gare mu gihe cy’iminsi mikuru

Sangiza iyi nkuru

Byari bimaze kuba nk’intero n’inyikirizo ku bagenzi babura imodoka muri za gare mu gihe cy’iminsi mikuru aho baba bava mu ntara bajya mu mijyi cyangwa bava mu mijyi bajya mu byaro gusura imiryango yabo bityo bigatuma hari abarara aho bategera.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda n’abatwara abagenzi biyemeje gukora ibishoboka byose ntihazagire abaturage bongera kurara muri zagare.Ibi bijyana no kubungabunga abanyeshuri bajya cyangwa bava ku mashuri kugirango badatinda mu nzira.

Ishyirahamwe ry’Ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda (ATPR), bavuga ko nta mubyigano uzongera kurangwa ahategerwa imodoka rusange mu minsi mikuru kuko ngo uburyo bwose buzorohereza aba bagenzi bwamaze gutekerezwaho.Muri ubwo harimo no kuba harongerewe umubare w’imodoka izindi zigakurwa mu magaraje kugirango zifashishwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko bizanarinda impanuka yaterwaga n’umuvuduko mwinshi kuko wasangaga abashoferi bateza impanuka basiganwa no gutwara abantu inshuro nyinshi kandi mu gihe gito.

Ati”Muri izi mpera z’umwaka, dufatanyije na ba nyiri ibigo bitwara abagenzi, twiteguye gutanga serivisi nziza, by’umwihariko twebwe Polisi izaba ihari muri za gare, mu mihanda n’ahandi, ariko turakorana na bagenzi bacu kugira ngo habeho kwiyongera kw’imodoka.”

Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubwikorezi na Polisi bari bamaze iminsi mu bukangurambaga bahugura abatwara ibinyabiziga ku kudahutaza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.Ni mu gihe imodoka 291 zitwara abagenzi zakoze impanuka mu mezi atatu ashize, zigahitana abantu 6 barimo abagenda n’amaguru, 160 barakomereka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *