Nta muhanzi wansuye, ndabumva, bagize ubwoba bwo kwifatanya n’uwiswe mubi- Kizito Mihigo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Kizito Mihigo uherutse gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, avuga ko mu myaka ine n’igice yamaze mu buroko nta muhanzi nyarwanda wigeze amusura. Ariko anavuga ko atabarenganya, ati, “bagize ubwoba bwo kwerekana ko bifatanije n’umuntu wiswe mubi, -igitwenge- si nabarenganya”.

Mu kiganiro na Radio mpuzamahanga y’abadage Deutch Welle, Kizito Mihigo avuga ko yasuwe n’abantu basanzwe bari inshuti ze, ariko ko nta muhanzi yigeze aca iryera ku muryango wa gereza amusuye.

Imbabazi ntizamutunguye, yatunguwe n’itangazwa ryazo

Uyu muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana avuga ko akimara gutabwa muri yombi muri Mata 2014, yafashe umwanzuro wo kubigendamo yicisha bugufi, ahitamo gusaba imbabazi Perezida wa Repubulika,
  kandi yizeye kuzazihabwa.

Ati “natangiye nsaba imbabazi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko ibyaha naregwaga byari bigambiriye kugirira nabi umukuru w’igihugu n’ubutegetsi. Icyantunguye ni umunsi wo kuzihabwa, kuko tariki 14 Nzeri mu ijoro numvise abafungwa basakabaka mu masaa tanu y’ijoro bimaze kumenyekana. Icyo cyo cyarantunguye kuko ntabyo nari nzi haba mu minsi ibanza cyangwa uwo munsi”.

Ubutumwa ku bahanzi

Ku bireba indirimo Igisobanuro cy’urupfu yumviswe nabi, kizito agira ati, “si byo nari ngamije, ntacyo nabikoraho, icyo nari ngamije si ugupfobya no guhakana jenoside cyangwa kugarura amacakubiri. Ni indirimbo yigisha urukundo, imbabazi, ubwiyunge nyakuri. Nerekanaga ko jenoside yakorewe Abatutsi ari ishuri ryo kwiga imbabazi. Nk’abarokotse, umubababaro ntutwigisha kwitaza no kwitarura abandi, ahubwo utwigisha kumva umubabaro w’abandi”.

Agakomeza agira inama abahanzi kwigengesera, ati, “buri muhanzi agomba kwitondera ubutumwa bunyura mu gihangano cye, akibaza uko kiri bwakirwe. Kwaba ari ukwibeshya usohoye igihangano utitaye ku mibereho y’abakigenewe”.

Abajijwe uko yiteguye kwakirwa mu muryango nyarwanda wamaze guhagarika kumva ibihangano bye, Kizito agira ati, “bazaba banyibeshyeho,
 ibihangano byanjye bigamije
  gusa guhoza, komora, gufata mu mugongo, kunga, guherekeza mu nzira yo komora. Nta pfunwe mfite ryo kwegera Leta nyisaba ko ibihangano byanjye bigaruka, nkomeze umurimo wanjye. Nibanyangira nzatekereza ikindi cyo gukora”.

‘Ibyishimo bibi’ birutwa n’ ‘Umujinya mwiza’

Kuri radio Ijwi ry’amerika, Kizito yasobanuye ko indirimbo Ibyishimo bibi atari nshya, kuko yayisohoye mu 2013, asubiza abibazaga ku
 yitwa Umujinya mwiza yayibanzirije.

Gusa yongeye kugarukwaho akimara gufungurwa, abatari bayizi bayifata nk’aho ari nshya. Abibajijwe yasubije agira ati, “ ni indirimbo yigisha abantu kwifata mu bihe byiza byabo. Umuntu ntatwarwe n’ibyishimo ngo yibagirwe kwicunga, aka ba bakinnyi batsinda igitego bagasamazwa n’intsinzi maze bakishyurwa ibirenze kimwe”.

Kizito aha yitangaho urugero, ko nawe amaze kuva muri gereza atagomba gutwarwa n’ibyishimo by’imbabazi yahawe ngo ananirwe kwifata. Ati “amaraso ya gisore agomba kurangira hakaza aya kigabo. Mu ndirimbo mvuga ko banywa nyinshi bakandika umunani mu nzira, mu mutwe harimo zeru. urubyiruko rurakundana rukirukira mu buriri, urukundo rukayoyoka,
  bakabyara indahekana kuko bisanze mu myidagaduro itunguranye”.

Mu mpakanizi y’ibyishimo bibi asaba u Rwanda ngobyi iduhetse gukomeza imijishi harwanywa urugomo n’ihohoterwa byarugejeje mu rupfu. Ngobyi iduhetse, akarengane n’urugomo nibyo byakugejeje mu rupfu, uramenye iyo mijishi itajishuka, uramenye kora iyo bwabaga uzitire ihohoterwa n’urugomo, kubirangarana byatuma uba nka wa muntu utsinda igitego agasamara”.

kizito 2
Kizito avuga ko abahanzi bagenzi be batigeze bamusura muri gereza

Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *