Nta muntu n’umwe uzigera aduhitiramo uko tugomba kubaho_Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yakuriye inzira ku murima abibwira ko bashobora kugena uko Abanyarwanda bagomba kubaho, ashimangira ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yasigiye abatuye imbaraga zidasanzwe zo kwihitiramo uko bagomba kubaho.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mata, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhango wo gutangiza ibi bikorwa ku rwego rw’Igihugu wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho Perezida Kagame na Madamu we bacanye urumuri rw’icyizere.

Umukuru w’Igihugu mu ijambo rye yikije cyane ku buhamya bubabaje bw’uwitwa Mwizerwa Eric wagarutse ku buryo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko abo mu muryango we bose bari bamaze kwicwa n’intetahamwe.

Perezida Kagame yavuze ko ibikubiye muri ubu buhamya ari “ukuri kwamye kuvugwa”, ashimangira ko nta mwanya wo guhishamo “aya mateka y’ukuri” waboneka.

Yavuze ko abafite ibyo bahakana bazakomeza guhakana, gusa “ukuri ni uko batazabona umwanya wo kubihishamo.”

Perezida Paul Kagame kandi yagarutse ku butumwa bsatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène wagaragaje ko mu gihe cya Jenoside ubumuntu bwabuze burundu.

Yavuze ko iki kibazo kiri mu bikwiye kwitabwaho umunsi ku wundi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abatutsi bishwe mu 1994 bagiye bazira abo bari bo, nyamara “nta muntu n’umwe haba hano cyangwa ahandi hose kuri iyi si uhitamo uwo agomba kuba we muri ubwo buryo. Nta muntu n’umwe wigeze ahitamo kuba mu bwoko runaka, ishyaka. Hari ibintu byinshi duhitamo, ushobora guhitamo idini ryawe, ariko ntushobora guhitamo kuba umuntu uhigwa.”

“Byongeye n’abo babibasiriye ntibigeze bahitamo kujya muri ubwo bwoko bwibasiraga.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibikomere Abanyarwanda batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi bikiri binini, gusa abashimira kuba baranze gusobanurwa n’ariya mateka ababaje.

Yunzemo ati: “Abantu bantu bashoboye guhindura ipaji bakomeza kujya mbere. Bavuye mu gahinda, mu kurira, abantu bakomeje kubaho. Yemwe bashoboye kwitegura, bagize ubushake bwo gukora ibintu bigoye cyane. Ibirenze ibyo, bashoboye kubabarira ariko ntidushobora kwibagirwa. Tekereza umuntu nka Eric bijyanye n’ibyo yanyuzemo kuba yarashoboye kwishakamo ubushobozi bwo kubabarira, biratangaje cyane.”

Perezida Kagame yavuze ko abagerageza kugoreka ibimenyetso by’amateka y’u Rwanda babiterwa no guta urusoni.

Yavuze ko bijyanye n’aya mateka, ko nta muntu n’umwe ufite ubushobozi bwo kugena uko Abanyarwanda bagomba kubaho.

Ati: “Abantu bafite ubuzima babayemo. Ndagira ngo mvuge nti ‘nta muntu n’umwe uzigera atugenera uko tubaho ubuzima bwacu’. Dufite imbaraga, imbaraga zidasanzwe zaturutse muri aya mateka zitubwira ko tudashobora na rimwe kwemerera umuntu uwo ari we wese kutubwira uko tubaho ubuzima bwacu.”

“Kandi urwo ni rwo Rwanda rw’uyu munsi. Turi abantu abantu bubaha, turi abantu bicisha bugufi, aho uturutse hose tugutega amatwi, gusa nyuma y’ibyo byose ndagira ngo mbamenyeshe ko mu gihe cyose bamwe muri twe tukiri hano ikizabaho ni uko tuzabaho ubuzima bwacu, tubeho neza uko tubishoboye nk’uko ahandi ku Isi babaho, ariko ntituzemera ikintu cyose kitubwiriza uko tugomba kubaho.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *