Leta y’u Rwanda yatangaje ko yashyizeho ingamba zikomeye zo kwirinda icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zirimo no kubuza abanyamahanga bamwe kwinjira mu gihugu.
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, aho yasobanuye ko nta murwayi wa Ebola uraboneka mu Rwanda, ariko ko hakomeje gukazwa uburyo bwo gukumira icyo cyorezo mbere y’uko cyinjira mu gihugu.
Nk’uko byatangajwe, abanyamahanga bose bagiye muri RDC cyangwa bahanyuze mu minsi 30 ishize mbere yo kugera mu Rwanda, ntibazemererwa kwinjira mu gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko iki cyemezo kigamije kurinda ubuzima bw’abaturage no kongera ubushobozi bw’igihugu mu gukumira no gutahura hakiri kare indwara z’ibyorezo.
Ku rundi ruhande, Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bafite ibyangombwa bibemerera gutura mu Rwanda bo bazakomeza kwakirwa, ariko abazaba bavuye muri RDC cyangwa bahanyuze bazajya bashyirwa mu kato nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’ubuzima rusange.
Itangazo rikomeza rivuga ko ibikorwa byose bikomeje nk’ibisanzwe hirya no hino mu gihugu, harimo ubucuruzi, ubukerarugendo, inama n’ingendo zo mu gihugu imbere, ishimangira ko igihugu gifite umutekano kandi cyiteguye guhangana n’ingaruka zose zaterwa n’icyorezo cya Ebola.
Abaturage basabwe gukomeza kugira isuku no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima, mu gihe abafite amakuru cyangwa ibimenyetso bikekwa basabwe guhamagara nimero za RBC zirimo 114 cyangwa 912.


