Umuhanzikazi uri kuzamuka neza mu ruhando rwa muzika nyarwanda, Ingabire Marina Debol, ukoresha Marina mu muziki, aherutse gukurwa kurubyiniro i Musanze tariki 2 Werurwe 2019 mu gitaramo cya Tour Du Rwanda, yahishuye ko Kina Music ariyo ibirinyuma.
Marina aganira n’Itangazamakuru yatangaje ko ubwo yakurwaga ku rubyiniro yabwiwe n’abashyushya rugamba (MC) ko Clement Ishimwe, ariwe wategetse ko akurwa ku rubyiniro bitewe n’imibyinire idasanzwe yagaragazaga.
Yagize ati”(…) Nyine barambwiye ngo ni Kina Music yatanze itegeko ngo mve kuri stage(urubyiniro) ngo nimbe manutse ndi kubyina cyane”
Yakoje avuga ko atiyumvisha impamvu bamukura ku rubyiniro ngo ari kubyina cyane kandi imbaraga azifite ndetse azi no kubyina nkuko abyiyemerera.
Ati”(…) Niba abahanzi benshi bajya kuri stage bagahagarara bakavuga ngo amaboko hejuru ntago abahanzi bose bazamera nka Knowless uhagarara kuri stage akavuga ngo amaboko hejuru(…), Nzi kuririmba ndacyari muto mfite imbaraga kandi nzi no kubyina nabikora byombi.”
Marina utarashimishijwe no gukurwa kurubyiniro nkuko abyitangariza byavuzwe ko impamvu nyamukuru yamanuwe kurubyiniro aruko yabyinaga mu buryo buteye isoni nkuko byatangajwe n’umwe mubateguye igitaramo utarashatse ko amazina ye ajya hanze.
Yagize ati”Yakoze ibiteye isoni ku rubyiniro, hari abayobozi hari abana bato, yagiye ku rubyiniro akora ibintu bidasanzwe.”
Producer Clement, Nyiri Kina Music warufite inshingano zo guhitamo abahanzi baririmbye muri iki gitaramo, yabwiye IGIHE ko nta kintu yavuga kuri ibi birimo kuvugwa.
Ati “Ntabwo nagira ikintu mbivugaho, ayo makuru sinzi aho yavuye, nta kintu nabivugaho.”
Izina Marina ryatangiye kumvikana mu matwi y’Abanyarwanda cyane mu ntangiriro za 2017, yagiye akora indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa nka Byabarara bibaye, Tubisubiremo, Like That, Impano,Too much yahuriyrmo n’abandi bahanzi ndetse na Love you aherutse gukorana na Harmonize wo muri Tanzaniya nizindi nyinshi.




2 Responses
Ntabwo abahanzi bose bazamera nka Knowless uhagarara kuri stage – Marina
Nibihangane pee! Ntakund
Ntabwo abahanzi bose bazamera nka Knowless uhagarara kuri stage – Marina
Nibihangane pee! Ntakund