Uwahoze ari umuvugizi w’ikipe ya APR FC, Kazungu Claver, yanenze cyane abashinzwe gushakira abakinnyi iyi kipe y’ingabo z’igihugu bahora bahanze amaso mu kipe ya Rayon Sports, ashimangira ko biri mu bituma ruhago nyarwanda idatera imbere.
Uyu mugabo usanzwe ari umunyamakuru wa siporo kuri Radio 10 yabigarutseho mu kiganiro 10 Sports cyo ku wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga.
Ni nyuma y’amakuru avuga ko APR FC yifuza Nishimwe Blaise ukina hagati mu kibuga muri Rayon Sports, wamaze kwandikira ubuyobozi bw’iyi kipe abusaba ko basesa amasezerano kuko butubahirije ibikubiye mu yo bari barasinyanye.
Kazungu yavuze ko ikibabaje ari uko abenshi mu bakinnyi bava muri Rayon Sports bakajya muri APR FC bikarangira babuze umwanya wo gukina, nyamara bakabaye baguma muri Rayon Sports bikaryoshya agapingane kayo na mukeba.
Yatanze urugero kuri Blaise Nishimwe avuga ko naramuka agiye muri APR FC n’ubundi azakirwa n’intebe y’abasimbura, kuko ntaho yamenera mu gihe cyose hakiri Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ruboneka Jean Bosco na Manishimwe Djabel.
Uyu mugabo yashyize mu majwi Mupenzi Eto’o ushinzwe gushakira APR FC abakinnyi, avuga ko ahemukira cyane ubuyobozi bwayo.
Ati: “Abakinnyi dufite ni benshi, ntabwo abakinnyi beza kuri APR ari aba Rayon Sports. Ni abantu bakurura umwuka mubi rimwe na rimwe banasenya ako gapingane. Dukeneye iyo derbi ni yo yubaka ikipe y’igihugu. Nugira abakinnyi bakomeye muri Rayon babanzamo bapingana na APR, tuzagira ikipe y’igihugu ikomeye, yaba iya CHAN n’ijya muri CAN.”
Kazungu yavuze ko ibyo kuba Rayon Sports yarabaye nka Academy ya APR FC bikagera n’aho ikipe imwe itiza indi abakinnyi ari amahano.
Yatanze urugero rw’uko udashobora kubona amakipe apingana nka Simba na Yanga, Liverpool na Manchester United, Zamalek na Al Ahly, cyangwa FC Barcelona na Real Madrid adashobora guhanahana abakinnyi cyangwa ngo abatizanye, n’aho haba hari ikibazo cy’ubukungu kimeze gite.
Agaruka kuri Mupenzi Kazungu yagize ati: “Ni byo navugaga ugurira APR abakinnyi nareke kubeshya abayobozi. Twagura Blaise, twagura kanaka, ariko se kuki wowe uberekeza mu bakinnyi ba Rayon Sports? Ugeze n’aho ugura n’abasimbura kandi wemeza abayobozi ko ubaguriye abakinnyi beza? Ntabwo ari byo! Shaka abandi bakinnyi za Police zirabafite na za AS Kigali.”
Kazungu yavuze ko bibabaje kuba APR FC yarashoye umurengera w’amafaranga ikagura Yannick Bizimana muri Rayon Sports kandi yari ibizi ko yari umukinnyi w’umusimbura, ashimangira ko na Mugisha Gilbert iheruka kuvanayo na we ntacyo azayimarira.
Ati: “Barafinda Rayon ikomeye ntashobora kubona umwanya. Ntitubizi twese? Abona umwanya woroshye abanyamahanga bagiye, ariko abanyamahanga bahari Rayon ikomeye Barafinda ni umusimbura. Tugeze aho tugura Barafinda?”
Kazungu Claver yavuze ko acyumva ko APR yaguze Mugisha Gilbert yirinze kugira icyo abivugaho kuko yari akiri umuvugizi wayo, gusa igihe kikaba kigeze ngo ukuri kuvugwe.

8 Responses
Ntabwo abakinnyi beza kuri APR FC ari aba Rayon Sports_Kazungu Claver
Ibyo uvuze ni ukuri kuko talent ya bariya bakinnyi igiye kurangira.Kuko nka bizimana Yanick deja ari mu marembera,niba na Blaise asanzemo bariya bahungu ntacyo azakora.kandi muri rayon yari afite amahirwe yo kuzamura talent ye ejobundi akazisanga i Bwotamasimbi.
Nibabitekerezeho be gukururwa n’ifaranga ry’akanya gato kandi bari bafute chance zo kuzabona menshi meza

Amafaranga ya leta hari abapfusha ubusa rwose! Uziko APR iyatanga ukagirango ni bombo bari guha bana di!! Sesa bayore.umuntu ushinzwe kubagurira abakinnyi nanjye azaze antwareyo

KAZUNGU ibitekerezo Bye ndabicyemanga kuko yigeze kuvugira kwiriya Radio asabira Manzi ngo bamwake igitambaro cyubu kapiteni mujye mushishoza mwige kuruwo mukambwe witwa Kazungu

Uko ni ukuri kuzuye Rayon sports wagirango yabaye irerero rya APR FC ngaho maguyi zinyuze muri young ubundi kwitwaza amasezerano atarubahitijwe nibynshi ariko harigihe bizashira ukuri kukajya ahabona