Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame avuga ko demukarasi atari ihame rigomba guhabwa ubusobanuro n’ab’i Burayi cyangwa muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika (aba akenshi bitwa abo mu burengerazuba cyangwa abateye imbere). Mu kiganiro n’umunyamakuru wa CNN witwa Richard Austin Quest umaze igihe asura u Rwanda. Cyagiye hanze kuwa 17 Gashyantare 2021 aho aba bombi bagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo urubanza rwa Rusesabagina, politiki n’ibindi. Ku ngingo y’uko abo mu burengerazuba bagenda batunga intoki abandi cyane Afurika ku kutubahiriza amahame ya dumukarasi, Kagame asanga aba nabo bafite inenge kuri iyi ngingo, bityo batakabaye ari bo bayitangaho ibisobanuro. Yagize ati ” Ntabwo demukarasi igomba guhabwa ubusobanuro n’abo mu burengerazuba (’i Burayi na Leta zunze Ubumwe z’Amerika). Niba aribo basobanura Demukarasi uko iteye, kuki hari bamwe bahindukira bakarwanya abatowe n’abaturage nk’uko duherutse kubibona.” Umukuru w’igihugu yavuze ko atari mu bantu bakurikiza ikivuzwe cyose n’Abazungu. Kuri we ntabwo abantu bagomba gufata ibivuzwe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi nk’Ivanjili. Yavuze ko abo muri kariya gace k’Isi bafite uko babayeho, ibyo bemera, ibyiza bakora kandi umuntu yakwigana bikagira icyo bimumarira ariko ngo nabo ntibabuze intege nke muribo nk’uko ziba n’ahandi ku Isi. Richard Quest wa CNN yagiranye ikiganiro na Perezida Kagame

2 Responses
Ntabwo demukarasi igomba guhabwa ubusobanuro n’abo mu burengerazuba- Perezida Kagame
njye numva ko niba tudashaka kwakira ibyo batugiraho inama twareka ibyabo byose tuk isubirira kubutegetsi bwacu bwakera nubundi usomye amateka nibwo urwanda rwari rufite ubumwe budasazwe nayo mafaranga agenda ku matora akubaka imihanda