Komiseri muri komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Dusabeyezu Thacienne, mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda byahawe urubyiruko rwo mu karere ka Kamonyi ku wa Mbere tariki ya 7 Gicurasi 2018, yarusabye gufasha Abanyarwada bagakira ibikomere bafite.
Komiseri Dusabeyezu aributsa urubyiruko ko ari imbaraga z’Igihugu, akarusaba gukoresha izo mbaraga mu gufasha Abanyarwanda bakagera ku bumwe n’ubwiyunge, ruhindura ababyeyi barwo rwifashishije ibiganiro n’ubuhamya.
Yagize ati ” Club z’urubyiruko zifashishijwe zishobora guhindura imitima y’ababyeyi babo, ntabwo dushaka kubaka igihugu cy’abantu barenzaho, abantu bihangana ,ahubwo turashaka kubaka igihugu cy’abantu bisanzuye ,bazasaza neza kandi bakaraga umurage mwiza abana babo”.
Nsabimana Pierre. utuye mu murenge wa Karama, avuga ko amaze kumenya uburyo ise yakoze jenoside, yumvise amwanze ndetse ko mu gihe yari afunze yumvaga atanamusura.
Nyuma y’aho arangirije ibihano bye agafungurwa , yaje kubona ko nta kindi yafasha umubyeyi we uretse kumugira inama yo gusaba imbabazi abo yahemukiye muri jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akaniyunga nabo.
Ati” jenoside yabaye mfite imyaka itanu, si nari nzi ko Papa yayigizemo uruhare, aho mbimenyeye naramwanze, kuko ninjye wirirwaga mugemurira buri munsi kandi ndi mutoya, aho afunguriwe numvaga ntashaka no kuvugana na we, nahisemo kumuhunga nishakira umugore ariko nabonye bidahagije nyuma musaba kujya kubasaba imbabazi arabyemera”.
Umuhoza M.Gaudence uvuka ku mubyeyi wafashwe ku ngufu muri jenoside, avuga ko n’ubwo yakuranye ibikomere byo kuba atazi umubyeyi we, guhora abona nyina arira ndetse no kwangwa na Nyirarume,  nyuma yo kwiyakira ku byamubayeho ubu yanafashije na nyina kwiyakira ndetse anababarira abamwangaga bose.
Agira ati “Nakuze mbona mama atishimye ,ahora arira, marume na we wari warasigaranye na Mama yaranyangaga cyane avuga ngo ndi umwana n’Interahamwe, ubuzima bwarangoye no kwiga bikangora cyane, nanjye nkababazwa n’ibyabaye kuri Mama ndetse no kuba ntazi Papa wambyaye, mama nawe ntiyanyitagaho, nabayeho nirera, aho ntangiriye kumva ibiganiro bya ‘Ndi umunyarwanda’,narabohotse nshobora gutanga ubuhamya mu bandi, marume nawe naramubabariye, Mama wanjye ubu turabana, tubanye neza nta kibazo.
Uru rubyiruko ruvuga ko inkunga rusabwa ruzayitanga, rukifuza kuzajya ruhabwa umwanya uhagije wo kuganiriza abaturage ndetse no gutanga ubuhamya bw’ibyababayeho, mu buryo bwo gufasha abagifite imitima iboshye.
Raporo y’Ubushakashatsi bushya (2016) ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, yagaragaje ko abagera kuri 92.5% bemeza ko ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho kandi abaturage babanye mu mahoro n’ubworoherane.



