Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yategetse inzego zishinzwe umutekano gukora iperereza vuba na bwangu zigakurikirana abakwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga.
Ni nyuma y’amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu mukuru w’igihugu cya Uganda n’umuhungu we Gen Muhoozi baba barembeye mu mahanga, andi avuga ko Museveni yaba yapfuye.
Perezida Museveni ubwo yarahizaga icyiciro cya kabiri cy’abaminisitiri baheruka kwinjira muri Guverinoma ya Uganda, yavuze ko imbuga nkoranyambaga zirimo kuba ikibazo ndetse ko zikwiye kugenzurwa.
Ati: “Dukeneye gukemura iki kibazo…, ntabwo cyerekeye umutekano ariko ni ikibazo cy’ubucucu…cy’imbuga nkoranyambaga. Imbuga nkoranyambaga zimaze igihe zivuga ko Museveni yapfuye.”
Perezida Museveni yavuze ko hari umuhango yagiyemo nyuma yuko ibyo bihuha bikwirakwijwe, abona abantu agasanga abantu bahangayitse, asaba abashinzwe umutekano gushakisha abakomeje gukwirakwiza ibihuha nka biriya.
Ati: “Ngiye i Bombo abantu bari bahangayitse kuko bari babwiwe n’imbuga nkoranyambaga ko Museveni yapfuye. Inzego zishinzwe umutekano zikeneye gukemura kiriya kibazo. Zikeneye gushakisha zikamenya vuba na bwangu aho umuntu uvuga ziriya nkuru agata igihe cy’abantu aherereye.”
Asa n’uburira abakwirakwiza ibihuha yunzemo ati: “Bagomba kukuzira, bakamenya aho uri hanyuma bakakugeraho. Niba uri i Burayi, turakwamaganye. Urakajya ikuzimu!”


