Ntabwo nari nzi ko njye nzatura i Kigali – Minisitiri Utumatwishima

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’urubyiruko w’u Rwanda, Dr Abdallah Utumatwishima, yahishuye ko yageze i Kigali mu bintu bimutunguye kuko yari azi ko atazigera ahatura kugeza igihe yibonye muri yellow paper yagizwe minisitiri.

Ibi yabitangarije, kuri uyu wa Kabiri, itariki 25 Kamena, mu gikorwa cyo kwiyamamaza k’umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, cyabereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo minisitiri yari afite ijambo, MC yaje kumubaza igihe we yagereye i Kigali.

Yasubije agira ati “Nari natinye kubivuga kugirango abajene batancishamo ijisho, ariko nyakubahwa Chairman njyewe, natuye i Kigali bwa mbere nkimara kugera kuri yellow paper Ntabwo narinzi ko njye nzatura i Kigali. Urumva njyewe nari naranyuzwe n’icyo nari narabaye cyo. Njyewe nari nararokotse intambara z’abacengezi, hanyuma ibintu umuntu abazi ko bitazakunda muratwigisha, mumaze kutwigisha ngira umugisha mba docteur ndakomeza mba umuyobozi w’ibitaro numvaga birangiye nzatura i Musanze nkahasazira. Munshyize muri yellow paper, nza gushaka aho natura i Kigali”.

Minisitiri Utumatwishima yakomeje yemeza ko Kigali yamuryoheye.

Ati “Njye nishimiye mu bantu bishimye i Kigali, ni yo mpamvu abajene bakunda kumbona muri comedy, muri musique muri gospel ahantu hose mba ndimo kumenya i Kigali. Iyi generation yo turimo nyakubahwa chairman, twebwe turi urubyiruko tuzi neza amateka y’u Rwanda, tuzi aho twavuye, tuzi n’aho tujya. Buriya iyo batubwiye gutora, twebwe twumva icyo bisobanuye. Ni ugukomeza aho igihugu mukigejeje nyakubahwa chairman. Kandi turi generation itazigera izana ubutesi. Itazigera ibatererana.”

Yakomeje agira ati “Twiyemeje ko tuzajya tujya ku rugamba rwose ruhari nkwa kwa kundi mwatumyeho Abanyarubavu ngo baryame basinzire. Turifuza ko generation yacu tuzarwana urugamba, tugakora akazi neza, namwe mukagera igihe mukaryama mugasinzira nyakubahwa chairman.”

Yasoje ijambo rye yunga mu byavugiwe i Musanze igihe umusore umwe yabwiraga Perezida wa Repubulika ko abifuriza u Rwanda nabi bazabavuna, yemeza ko n’urubyiruko rw’I Nyarungenge ruzaba ruri kumwe n’urw’I Musanze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *