Umusifuzi Salima Mukansanga w’Umunyarwandakazi watoranyijwe mu bazasifura mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi rizabera muri Qatar mu Gushyingo 2022, yagaragaje ko yatunguwe no kwibona kuri uru rutonde kuko ngo atigeze arota ko byamubaho.
Kuri uyu wa 19 Gicurasi, FIFA yatangaje ko Mukansanga, Umufaransakazi Stephanie Frappart n’Umuyapanikazi Yamashita Yoshimi ari bo bagore batoranyijwe mu basifuzi b’iri rushanwa ry’abagabo, iranabashimira.
Mukansanga mu kiganiro yagiranye na BBC ubwo yari amaze kwibona kuri uru rutonde, yasobanuye ko yishimiye cyane kuba FIFA yamubonyemo icyizere ikanakimugirira.
Ariko ngo ntiyatekerezaga ko byaba. Ati: “Byanshimishije cyane kuko ni icyizere FIFA yambonyemo, ikanakingirira. Ni iby’agaciro, ni ukuri ni iby’agaciro kuko ntabwo nabitekerezaga ko byaba ariko ni uko babonye ko hari ubushobozi umuntu aba afite mu byo akora, bakabona ko umugore muri Afurika no ku Isi yose na we ashoboye.”
Yakomeje avuga ko iri rushanwa riri hejuru cyane ku buryo atatekerezaga ko yatoranywa, akaba umusifuzi warwo. Ati: “Ni compétition iri hejuru cyane, byanshimishije cyane kuko kugeza na n’ubu ndumva bindenze, sinzi ko nabivuga.”
Ni irushanwa rya gatatu ry’abagabo Mukansanga azaba asifuye kuko asanzwe asanzwe ari umusifuzi muri shampiyona y’abagabo mu Rwanda, ndetse muri Mutarama 2022 yasifuye mu irushanwa ry’ibihugu bya Afurika, CAN.

6 Responses
Ntabwo natekerezaga ko byaba_Mukansanga uri mu bazasifura mu gikombe cy’Isi
Nakomereze Aho ariko akosore ibintu byo kugira wasiwasi mukinuga ajye ashyira buri kintu cyose mumwanya wacyo