Ntabwo twari tuzi iby’igitero ku mpunzi y’Umunyarwanda — Igipolisi cya Uganda

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Uganda cyahakanye ko hari impunzi z’Abanyarwanda ziherutse kurokoka gushimutwa muri iki cyumweru mu gace ka Ntinda muri Kampala.

Umwe muri izi mpunzi z’Abanyarwanda utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara ku mpamvu z’umutekano we, yavuze ko yagabweho igitero ubwo biteguraga kugeza ubwishingane bwabo ku muyobozi w’inteko ishinga amategeko ku bikorwa byo kubashimuta ngo bamaze iminsi bakorerwa muri Uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Igipolisi cya Uganda ariko kivuga ko cyo kitari kizi iby’ibyo bintu byabereye kuri supermarket yo muri Ntinda.

Ubwo yabazwaga niba igipolisi cyari gifite aya makuru, umuvugizi wacyo, Emilian Kayima yasubije mu magambo macye ati: “ Oya ”.

Uyu yakomeje anasobanura ko izi mpunzi zitabashije kugeza ubusabe bwazo bwo kwishingana mu nteko ishinga amategeko nk’uko byari biteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, kubera ko ngo minisitiri w’umutekano, Lt Gen. Henry Tumukunde, atari ahari.

Kayima akaba yasobanuye ko izi mpunzi zigomba gutegereza Tumukunde akagaruka zikabona kujya mu nteko nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Minisitiri Tumukunde bivugwa ko ari hanze y’igihugu mu ruzinduko rw’akazi, byari byitezwe ko agaruka muri Uganda mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatatu.

Impunzi zahungiye muri Uganda zivuga ko zibayeho mu bwoba bwo gushimutwa no gusubizwa ku ngufu mu bihugu zahunze kandi bigizwemo uruhare n’Igipolisi cya Uganda.

Iki gipolisi cyo ariko kikaba cyashimangiye ko cyiyemeje kubahiriza amategeko mu gusubiza impunzi mu bihugu byavuyemo.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *