Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien wari ufungiye muri gereza ya Nyanza mbere yo kuza kuyitoroka, biravugwa ko yaba yamaze kongera gutabwa muri yombi.
Mu Ugushyingo 2017 ni bwo uyu wahoze ari umunyamakuru yatorotse gereza, yerekeza mu gihugu kitahise kimenyekana cyahise kimuha ubuhungiro.
Uyu mugabo wari muri dosiye imwe na Kizito Mihigo, yatorotse gereza mu gihe yari yarahawe igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cyo kugambira kugirira nabi Umukuru w’Igihugu ndetse n’ibindi byaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba.
Amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Ntamuhanga Cassien yafatiwe i Maputo mu gihugu cya Mozambique aho yari yarahungiye.
Ni amakuru ataremezwa n’inzego bireba zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), gusa BWIZA iracyakurikirana ngo imenye niba iyi nkuru ari impamo.
Mu ntangiriro z’uku kwezi bwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, ibyaha by’iterabwoba abarimo Ntamuhanga Cassien n’abandi bantu.
Ni ibyaha bifitanye isano n’umugambi wo gucura ibisasu byo mu bwoko bwa Dynamique byagombaga guterwa mu mujyi wa Kigali n’ahari ibigega bya Lisansi.
Ntamuhanga waburanye adahari yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 agomba kuza kurangiriza mu Rwanda mu gihe yaba yatawe muri yombi Koko.



2 Responses
Ntamuhanga Cassien yaba yongeye gutabwa muri yombi
Ntawahunga banya.umutekanowurwanda
Ntamuhanga Cassien yaba yongeye gutabwa muri yombi
Ntawahunga banya.umutekanowurwanda