Igice cya kabiri
Mu ikiganiro kihariye , Bwiza TV na Bwiza.com byagiranye na Prof.Dr Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’ Intebe wa Cyenda kuva u Rwanda rwabona ubwigenge. Avuga ku barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barabaye abayobozi, nyuma bagahunga , banagera hanze bakavuga ibitagenda mbere batavugaga bakiri abayobozi. Nk’inararibonye muri politike, ku buzima bw’igihugu, avuga ko bibabaje kuba warabaye umuyobozi wamara kwiruka ugeze hanze ugatangira kuvuga ibyo utavugaga, ati “Ntawe utema ishami ry’ igiti yicayeho, Ubuyobozi si ubukonde”.
Aha yavuze ko nta muntu wari ukwiriye gusebya igihugu cye kubera y’ uko bamukuye mu mwanya cyangwa mu murimo. Yakomoje ku bandi bahoze ari abayobozi bamara kugera hanze bagatangira gusebya igihugu bakoreye.
Ikiganiro kirambuye na Video : Kugutoranya muri miliyoni 11 ukaba Minisitiri w’Intebe ni ibintu udashobora kumva- Prof. Habumuremyi
Kuki abantu bavanwa mu myanya y’ ubuyobozi bahita bahunga igihugu?
Mu gusubiza iki kibazo Prof. Dr Habumuremyi, nawe abanza kwibaza niba umuntu agomba kuba mu mwanya w’ ubuyobozi ubuziraherezo! Yitangaho urugero aho yibaza ati” Ese niba narabaye Minisitiri w’ Intebe nagombaga kumuba ubuziraherezo?
Ati” Niba umuntu ari jenerali, ese icyangombwa ni ugukorera inyungu z’ abaturage? Yego nanjye izanjye ni ingezi ariko niba uwagushyizeho abona ko ari ngombwa ko agusimbuza uwundi ntacyo biba bitwaye nibaza ko icy’ ingenzi ari umurimo mwiza naba narakoreye igihugu cyanjye.
Arakomeza, ati” Byaba bibaje nk’ ubu ngiye hanze nkatangira gusebya gahunda ya “ Ndi Umunyarwanda” kandi narakoze filime yerekana akamaro n’ agaciro kayo kuko narayemeraga kandi n’ ubu ndayemera, ibyo ni ugutangira guhakana ibyo nirirwaga ndirimba”.
Ese Opozisiyo politike nyarwanda ifite impamvu yo kubaho ?
Kuri iki kibazo , Prof.Dr. Habumuremyi asanga harimo ikibazo gikomeye gishingiye ku ntekerezo n’ imyumvire y’ abakoresha ndetse n’ abiyitira opozisiyo.
Ati” Mbere na mbere bisaba kumenya no gusobanukirwa icyo opozisiyo bisobanura, ntabwo kunenga bihagije ahubwo ni ukumenya icyo unenga n’ umuti watanga kuri icyo kibazo mu gukemura icyo kibazo gihari”.
Yavuze ko abiyita opozisiyo nyarwanda bafite ingorane zikomeye kuko ngo nta porogaramu n’ imwe ya Leta banenga ngo banerekane icyo bakora mu kuyikosora ahubwo ko abenshi muri abo bavugira hanze y’igihugu badafite imigambi ihamye yafasha sosiyeti.
Prof. Dr. Habumuremyi atangira avuga ko byamukomereye kumva ukuntu yatorewe kuba Minisitiri w’ Intebe muri Miliyoni zirenga 11 z’ Abanyarwanda, nta kimenyane. Avuga ko kudashimira umuntu wamugiriye icyo cyizere byaba ari ikosa yita ingratitude (kutibuka no kutamenya uwakugiriye ineza).
Ati” Tugomba kwiyumvisha ko tutari kamara ku myanya tuyoboye kuko bavuga ko amazi ashyuha ariko ntiyibagirwe iwabo wa mbeho tugomba no kuzirikana ko igihugu cyawe kizahora ari icyawe kukivuga nabi rero ni ukwimena inda ”.
Prof, Dr Habumuremyi asanga igihugu cyaragize ibyago by’ ubuyobozi bubi
Yasobanuye aherereye ku mateka y’ u Rwanda kuva ku ngoma ya Kayibanda, nk’ umuntu wayibayemo anavuga ko imiyoborere yaranze igihugu yari mibi kuko yagiye iheza abaturage kugeza naho iyo miyoborere ibica.
Mu bushakashatsi bwe, yagaragaje mu bitabo yanditse ndetse na filime yakoze, Prof.Dr Habumuremyi anenga uburyo abakoloni buririye ku byo basanganye abayobozi b’ u Rwanda b’ icyo gihe, ngo kuko bahise babizamukiraho mu kubacamo ibice. Urugero ni uburyo batangiye kuvogera abaturage babanaga, bavuga rumwe, batangira no kubapima amazuru bihabwa agaciro ndetse bizana ingaruka mbi.
Nta garukira aho, kuko akomeza kunenga revolisiyo ya Kayibanda, avuga ko revolusiyo nyayo iba igamije impinduramatwara ifitiye inyungu abaturage bose kandi ishobora guhindura imibereho yabo mu bukungu, muri politiki n’ ibindi.
Ati” Icyabaye rero ku cyo Perezida Kayibanda yise “Revolisiyo y’ Abahutu yo muri 1959 bashakaga “ Hutu Land” na “Tusti Land” ngo ni ukuvuga buri bwoko bugira ubutaka bwabo bwite, kugeza aho Habyarimana afatiye ubutegetsi muri 1973 na we atangaza ko habayeho “ Révolution morale” .Iyo nayo ngo yari igamije gushyira imbere inyungu z’ Abahutu bonyine”.
Prof. Dr Habumuremyi avuga ko ibyo bitari bihagije ngo kuko iyo Révolution morale igamije guhindura abantu ibitekerezo biba iby’ amagambo gusa, ngo kuko hahise haza politiki y’ iringaniza yavugaga ko Abahutu ari nyamwinshi bagomba kugira 90% mu myanya y’ ubuyobozi , Abatwa bo ntawabavugaga , aho kugira ngo ubutegetsi bwunge abantu butangira kubacamo ibice”.
Yavuze ko aho ariho haturutse kugabanyamo igihugu uduce nk’ Urukiga rukaba ukwarwo na Nduga igafatwa nk’ akandi gace k’ igihugu gafite umwihariko wako bityo kakigizwaho.
Ni iki utakoze ubwo wayoboraga Guverinoma?
Avuga ko umwanya wa Minisitiri w’ Intebe ariwo uhuza ibikorwa byose bya Guverinoma ngo asanga ibyo yari ashinzwe gukora yarabikoze n’ubwo byashobokaga ko yari gukora ibirenze.
Yanavuze kandi ko muri uyu mwanya yabazwaga byinshi kandi byose ngo kuko ibyo yabazwaga uyu munsi atari byo yabazwa ejo. Yakomeje agira ati” Burya igihugu ni igihugu harimo abantu babona ibintu bigenda neza ariko ntibamenye ko ari abandi barara badasinziriye kugira ngo byinshi bigerweho niyo mpamvu nta muntu ugomba gukurikira amabwire”.
Indangagaciro zafashije Prof.Dr Habumuremyi!
Yavuze ko hari indangagaciro nyinshi ariko ngo iya mbere yamufashije aho yabaye hose ari ukubana n’ abantu ngo nk’ uko Perezida Paul Kagame akunda kubyibutsa abantu, ko bagomba kuba humble (kwicisha bugufi) cyangwa se kwiyoreshya, ati “Niba uri Minisitiri w’ Intebe ntiwitandukanye nabo mwabyirukanye.
Yashimangiye kandi ku kijyanye no kunoza umurimo, atanga urugero rw’ uko iyo umuntu aguhaye akazi ugomba kugakora neza cyane ngo ibyo biba bisaba rigueur na Perfection.
Yemeza ko umuyobozi mwiza agomba guha agaciro umuturage akarenganurwa mu gihe cyose abikeneye ndetse hakabaho no kwishyira mu mwanya we.
Ese urubyiruko rwitege icyerekezo cyiza gishingiye ku miyoborere y’ u Rwanda?
Aha Prof. Dr. Habumuremyi yavuze ko mu mbwirwaruhame za Perezida Kagame adashobora kurangiza atavuze urubyiruko, abigereranya nk’ aho aba ategura inkoni, mbese ngo ategura abo azaha inkoni.
Aha yatanze urugero rw’ uburyo umunsi umwe mu nama y’ Umuryango wa FPR/Inkotanyi barimo gutegura urwego rwa NEC, rwagombaga kugirwa n’ abantu 12, ngo icyo gihe Perezida Kagame yategetse ko uwo mubare wakubwamo kabiri bagashyiramo abandi 12 b’ urubyiruko kugira ngo narwo ruzajye rureba uburyo igihugu kiyobowe. Yemeye akomeje ko ejo hazaza h’ U Rwanda hazaba heza.
Ati” Uburyo itegeko Nshinga rikozwe birasobanutse cyane kuko isaranganywa ry’ ubuyobozi rirengera bose harimo n’ urubyiruko keretse rwinaniwe n’aho ubundi rurategurwa mu buryo bwose bushoboka”.
Yavuze ko Leta imaze kubona ko urubyiruko n’ abagore aribo benshi ku Isi no mu Rwanda yahisemo kubaha urubuga rwose rushoboka rwabafasha gutera imbere.
Kandi na none asanga kuba urubyiruko n’ abagore bitaweho mu buryo bwose bushoboka bwabavana mu bukene nka gahunda BDF, ni ikimenyetso gikomeye, ngo niyo mpamvu hagenda hashyirwaho imbaraga nyinshi muri gahunda zitandukanye, nka Umurenge Sacco, mituweli mu buvuzi, Girinka n’ izindi ziza zisanga abaturage kandi zikabavana ku ntambwe imwe zibajyana ku yindi.
Kuri iyi ngingo, yanavuze ko Leta ikomeje guharanira gufasha abaturage mu kubegereza izi gahunda batagendeye ku bwoko, uturere ahubwo bashingira ku byiciro barimo.
Aha Prof.Dr Habumuremyi yashimangiye ko gahunda ya “Ndi umunyarwanda” igamije kubaka umunyarwanda wese aho yaba ari hose , yaba umuto cyangwa umukuru, akennye cyangwa akiza, ibyo bavugaga bati” bamwe bavuye aha abandi bava aha” bikavaho burundu”.
Ati” Hari abavugaga ngo uyu yahageze mbere, uyu aza asanga uwa mbere, ibyo ni ubujiji kuko ikiruta ibyo byose ni uko abantu babana kandi bakuzuzanya basangiye ibyiza bibahuje”.
Yatanze urugero rwa Leta Zunze za Amerika nk’ igihugu kigizwe n’abantu batahavuka ari n’igihangange ! naho ibyo byo kuvuga ngo uyu yahageze igihe iki cyangwa kiriya ngo ni amaco ya politike y’ inda”.
Intambara yo kubohora u Rwanda ivuze iki mu mboni zawe ?
Prof. Dr Habumuremyi avuga ko ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga muri 1990, ngo ntabwo yari ahari, yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Lubumbashi muri Congo-Kinshasa kugeza muri 1993.
Ku byavugwaga muri icyo gihe, Prof .Dr Habumuremyi avuga ko Leta yari iriho yashishikarizaga abaturage kumva ko intambara irimo ari iy’ Abatutsi kugira ngo Abahutu bose bahaguruke.
Nk’ umuntu wumvaga ibintu mu bundi buryo, avuga ko umurongo wari uriho wari uwo kubaka igihugu , nk’ uko yabishimangiye mu gitabo cye” Building a model nation state” naho agendeye ku mahame ikenda ya RPF aho bivuga ko umuturage ari we (centre) ugomba kugenerwa ibikorwa byose.
Ibiganiro byo mu Rugwiro byashimangiye ukubohoka no kubaka u Rwanda
Prof. Dr Habumuremyi avuga ko abayobozi bakuru ba FPR/Inkotanyi batumiye abanyarwanda b’ ingeli zose, abari baratahutse bavuye mu mahanga , abari muri Leta ya Habyarimana, ntawe bahejeje, basasa inzobe bagira bati “ U Rwanda ni urwacu turuyobore dute?
Aha , Prof,Dr Habumuremyi yashimye ubushake bwa politiki bw’ abayobozi avuga ko ibyo byari icyizere gikomeye kigaragaza intego bafite yo kubaka igihugu, gifite intego nziza.
Icya mbere cyizweho ngo cyari ugushimangira ubumwe bw’ abanyarwanda, kunononsora politiki ishyira imbere umuturage no gusaranganya ubuyobozi. Yavuze ko kuba mu Nteko Nshingamategeko y’ u Rwanda imitwe ya politike yemewe yose ihagarariwe ari ikintu kidasanzwe.
Ese koko imiyoborere iriho, umuturage aratera imbere “mu Rwanda yifuza”?
Ubukungu
Yavuze ko “U Rwanda Twifuza” atari intero ya politiki (slogan) , ngo kuko urugamba rwo kubohora u Rwanda rukiramara kurangira,umuturage w’ umunyarwanda yinjizaga amadorali ya Amanyemerika 100 gusa, ngo ariko ubu ibarurishamibare ryerekana ko ubu yinjiza amadorali 700.
Yakomeje anavuga ko mbere ya 1994, ubwe kugira ngo abana be bajye kwiga bambaye inkweto yagombaga kujya kubisabira urushushya ngo ariko ubu guhura n’ umuturage utambaye inkweto nibyo byaba ikibazo gikomeye.
Uburezi
Yavuze ko mbere ya 1994, iyo umunyeshuri yatsindiraga kujya mu mashuri yisumbuye iwabo bakoraga umunsi mukuru kuko ababonaga ayo mahirwe bari mbarwa.
Yatanze ubuhamya y’ uburyo abantu bagiye bahindura amazina kugira ngo bazabone uko biga, ko iyo barangizaga ibizamini batakosoraga amanota ari amazina bitagaho bigatuma habaho gusibira kenshi.
Yakomeje atangaza ko akiri Minisitiri w’ Uburezi , Perezida Paul Kagame yamwohereje gusura abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri buruse ya Perezida wa Repubulika (Presidential Scolarschip), agezeyo asura kaminuza zisaga 10 ariko ngo nta munyeshuri n’ umwe yabonye wakomokaga mu muryango wa Perezida, Minisitiri , jenerali ahubwo ngo yasanze ari ba bana b’ abanyarwanda baturuka mu miryango yibera mu cyaro.
Yanakomeje kuvuga ko mu Rwanda abantu bafite amahirwe menshi yo kwiga bitandukanye na mbere ya 1994, anavuga ko kwiga bifite akamaro, aho atanga urugero rwo kugira umukozi wo mu rugo wize bitandukanye no kugira utarize.
Ubuvuzi
Yavuze ko kera mu cyaro umunyarwanda yarwaraga Malaria agapfira mu buriri, ko kuri ubu bikomeye guhura n’ umuntu mu muhanda ukaba wamusomamo SIDA ngo kuko u Rwanda ruri mu bihugu bike bifite amahirwe yo kubona imiti igabanya ubukana kandi ku buntu.
Yanavuze ko Ibitaro bya Butaro, ibya Gisirikare bya Kanombe, biri gukoresha imbaraga mu kuvuza indwara ya cancer ikomeje kubangamira imibereho y’ abantu benshi batuye ku isi.
Ibikorwaremezo
Avuga ko mu gihugu hakomejwe kubakwa ibyiza byinshi ahereye ku Mujyi wa Kigali n’ imihanda iwuhuza n’ utundi turere ndetse anavuga ko amatara yaka hafi ya hose, atanga urugero rw’ umuhanda w’ intangarugero Kigali-Musanze-Rubavu.
Umutekano
Aha, Prof.Dr Habumuremyi yavuze ko umutekano ari uburenganzira bw’ umunyarwanda wese, ngo kuko ntabwo inzego ziwushinzwe zitoranya umuntu ukwiriye kurindwa n’ utabikwiriye , ahubwo zishinzwe kugenzura niba umuturage wese awufite.
Yatanze urugero: Niba usanze mu gihugu hari akaduravayo wavuga ko gitekanye? ngo kuba abantu bose biganjemo n’ abanyamahanga bemeza ko mu Rwanda ari hantu hatekanye ari ikimenyetso kigaragaza uko igihugu gihagaze.
Ubutabera
Prof. Dr Haburemyi yavuze ko mu gihe cyose umuturage arenganye nta butabera buba buhari, aha yatanze urugero rw’ uburyo Perezida afata umwanya akumva ibibazo bibangamiye abaturage bigatuma abayobozi bahasebera.
Yanakomoje kuri za raporo nka Mo Ibrahim ziri ku rwego mpuzamahanga avuga ko atari impanuka kuko ziri ku rwego mpuzamahanga kandi zikaba zerekana ko mu Rwanda hari imiyoborere myiza n’ubwo bitari ku kigero cyo ku 100%.
Prof. Dr Pierre Damien Habumuremyi, yabaye Mininsitiri w’intebe w’u Rwanda, ni umwalimu, akaba inararibonye mu bya Politike, afite impamyabumenyi y’ ikirenga (PHD) muri Politike na siyansi, yanditse ibitabo ndetse anakora filime zivuga ku mateka y’u Rwanda.


