Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abakomando bashya aherutse kwinjiza mu gisirikare gushyira ku ruhande imico ya gishumba ahubwo bakifashisha ubumenyi bahawe mu gukora inshingano nshya zibategereje.
Museveni usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za Uganda, yabigarutseho ejo ku wa Gatanu ubwo yari ayoboye umuhango wo gusoza imyitozo y’abakomando kabuhariwe 171 mu kurwanya iterabwoba.
Aba basirikare batojwe n’Urwego rwa Uganda rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI), bahawe ubumenyi butandukanye burimo kurwanya iterabwoba, ubuhezanguni bukabije, iterabwoba ryifashishije interineti, imvururu zishingiye kuri politiki n’iterabwoba ryambukiranya imipaka.
Perezidansi ya Uganda yatangaje ko aba basirikare bahawe imyitozo ibagira intyoza mu kurwanira mu kirere ndetse n’ahantu hagoye cyane bakoresheje intwaro nto n’inini kandi ku ntera ngufi n’indende.
Ni ubumenyi bubemerera gusubiza byihuse umwanzi, nta kuzuyaza bakamurasaho birukanka, bakuba inda hasi cyangwa basimbuka kandi bakamwivugana mu gihe cy’amasegonda make.
Aba basirikare kandi bigishijwe kwifashisha kajugujugu mu gucungira umutekano abanyacyubahiro ndetse no kuzifashisha mu kurwanya iterabwoba no gufatira umwanzi ahantu hagoye.
Museveni ubwo yahaga impanuro bariya basirikare, yabasabye kudapfusha ubusa amahirwe bahawe.
Ati: “Ni intangiriro nziza kuri mwe, ntimugapfushe ubusa aya mahirwe. Ibanga ryonyine mu kurwana ni ukwiyizera. Iyo wifitiye icyizere, ushobora gukemura ikibazo cy’intambara ibaho yose. Ndabashimira kuba mwarangije iri somo rikomeye cyane.”
Cyakora cyo Perezida Museveni yihanangirije bariya basirikare, abasaba kwirinda ubushumba ahubwo bagahuriza hamwe tekiniki n’ibitekerezo.
Yababwiye ko iyo urwana ugendeye kuri iriya myitozo bahawe hari ibintu bitatu ukwiye kwitaho birimo kumenya gukoresha neza intwaro, kumenya gukoresha ingabo mu kwirinda mu gihe uri mu nyubako no mu myobo no gukoresha umuvuduko mu rwego rwo kurasa umwanzi ntakumuhusha.
Ati: “Izi tekiniki zirihariye mu kurangiza imirwano. Ntimukifate nk’abashumba, nta bushumba dukeneye hano. Tekiniki zigomba kuba mu bikorwa by’amateka y’abaturage ba Uganda.”
Uganda yungutse abakomando bo guhashya iterabwoba, mu gihe mu bihe byasize yagiye yibasirwa na ryo.
Nko mu minsi yashize abicanyi kabuhariwe bagerageje kwivugana Gen Katumba Wamala usanzwe ari Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi, gusa Imana ikinga akaboko.
Cyakora cyo umukobwa we bari mu mudoka imwe ndetse n’umushoferi wayo baguye muri iki gitero.
Abandi bantu bakomeye muri Uganda nka AIGP Andrew Felix Kaweesi wahoze ari Umuvugizi wa Polisi na Joan Kagezi wari umushinjacyaha na bo baguye mu bitero bifitanye isano n’iterabwoba.



2 Responses
Ntidukeneye ubushumba hano_Museveni abwira abakomando binjiye muri UPDF
Perezida museven nakomerezaho yongerera abaturangebe abakomando kuko umuturange nuwambere.
Ntidukeneye ubushumba hano_Museveni abwira abakomando binjiye muri UPDF
Perezida museven nakomerezaho yongerera abaturangebe abakomando kuko umuturange nuwambere.