fheftagxeaasnjb.jpg

Ntihazwi irengero by’abayobozi ba ADF nyuma kwigarurira ibirindiro bikomeye byayo

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Uganda (UPDF) zifatanyije n’ingabo za Congo (FARDC)zafashe ibirindiro bikuru by’inyeshyamba za ADF, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana amakuru y’aho abayobozi b’inyeshyamba barengeye.

Nk’uko izi ngabo zifatanyije zabitangaje, ngo inkambi nkuru ya ADF, Kambi Ya Yua, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yafashwe nta mirwano ikaze ibaye, ibyerekana ko inyeshyamba zishobora kuba zarayiretse mbere y’uko ingabo za Uganda n’iza Congo zihagaba igitero kuri Noheri.

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 26 Ukuboza, Umuvugizi wa UPDF, Brig Flavia Byekwaso, yavuze ko iyi nkambi yari irimo inyeshyamba zirenga 600 za ADF n’imiryango yabo.

Yagize ati: “Iyi nkambi yakiraga imyitozo ya gisirikare n’ibikorwa by’inyigisho za kisilamu nk’uko bigaragazwa n’ibitabo byabonetse, ibikoresho byo gukora ibisasu, mudasobwa imwe igendanwa yangiritse, amasasu 129 ya PK machine gun apakiye muri shene zazo, amasasu 155 y’imbunda nto, solar panels 3 n’ibitabo byanditsemo umubare w’umwanzi,”

fheftagxeaasnjb.jpg

Yavuze ko igishushanyo mbonera cy’ikigo kigaragaza ko bishoboka ko iyi nkambi yari icyicaro gikuru cy’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru w’inyeshyamba nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga.

Brig Byekwaso yongeyeho ati: “Abashakashatsi ba UPDF barimo gukora amasaha yose bashaka ibisasu biturika, indake ndetse no gushaka ibimenyetso byinshi ku baterabwoba.”

Kohereza ingabo za UPDF mu burasirazuba bwa Congo byakurikiranye n’ibitero by’iterabwoba mu mujyi wa Kampala byahitanye abantu barenga barindwi, barimo abakekwaho iterabwoba.

UPDF yakoresheje indege n’intambara n’ibibunda bya rutura mu kurasa ibirindiro bya ADF bya Kambi Ya Yua, Tondoli, Belu 1 na Belu 2 mu mashyamba ya Virunga na Ituri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ntihazwi irengero by’abayobozi ba ADF nyuma kwigarurira ibirindiro bikomeye byayo
    Turashimira cyane ingabo za UPDF kukazi zirimo gukora

    Félicitations

  2. Ntihazwi irengero by’abayobozi ba ADF nyuma kwigarurira ibirindiro bikomeye byayo
    Turashimira cyane ingabo za UPDF kukazi zirimo gukora

    Félicitations

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *