Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yasabye abaturage bayo bahoze mu Rwanda mbere yo kubacyura mu mwaka ushize kwirinda kuhagaruka, mu gihe ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bitarakemuka.
Ni mu butumwa bukubiye mu itangazo Ambasade ya Uganda i Kigali yasohoye ejo ku wa Gatanu.
Iyi Ambasade yavuze ko “Abacyuwe banyuze ku butaka mu gihe basohotse mu Rwanda, ntibashobora gusubira mu Rwanda banyuze mu nzira imwe kuko inzira zinjira mu Rwanda zifunze ku mugaragaro kugeza igihe bizatangazwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda bireba.”
Abanya-Uganda 370 babaga mu Rwanda ni bo Leta ya Uganda yacyuye mu mwaka ushize, binyuze muri gahunda yayo yo gucyura abaturage bayo bari mu mahanga mu rwego rwo kubarinda COVID-19.
Ambasade ya Uganda yavuze ko 370 bacyuwe ari bo bonyine bari biyandikishije nk’abakenewe gufashwa gusubira iwabo mu buryo bwihutirwa, n’ubwo mu Rwanda habarizwa Abagande babarirwa muri 3,000.
Nyuma yo gucyura bariya bantu muri Nzeri 2020, Ambasade ya Uganda ivuga ko yakomeje kwakira ubusabe bw’abaturage bifuzwa gufashwa gutaha.
Iyi Ambasade yavuze ko abataracyuwe ari uko banze kwiyandikisha babisaba cyangwa bakabikorerwa na bagenzi babo, gusa ivuga ko gahunda yo gucyura Abagande baheze mu Rwanda igikomeje.
Iti: “Nyuma y’itariki 23/9/2020, Ambasade irimo gukusanya amakuru no gusaba kwemererwa na Guverinoma y’u Rwanda bireba mu nzego zose. Kugeza ejo ku wa 6 Gicurasi 2021, Abagande 1,120 ni bo bari bemerewe gutaha.”
Bitandukanye n’umwaka ushize, uruhare rwa Ambasade muri iki gihe ruzaba gusa kwandika no gusabira impushya abifuza gutaha Guverinoma y’u Rwanda.”
Yunzemo ko Abifuza gutaha bagomba kwirwanaho ku bijyanye n’amafaranga y’urugendo, ibasaba kwirinda guca mu nzira zitemewe mu gihe imipaka igifunze.

4 Responses
Ntimugasubire mu Rwanda_Uganda yihanangiriza abaturage bayo
Amaherezo y’ibibintu azaba ayahe ra?! Nziko Urwanda n’ubugande turi abavandimwe kuva kera,none ndabona ducitse kumiryango yacu burundu hejuru y’abanyepolitike baduhanganiraho!

Ninde ubihomberamo uretse agahugu Gato gakennye gashaka kwigereranya na USA muzabibona gushyigikira ubutegetsi bw’abashumba kawunga ntiyabuze mu rwanda erega ntacyo murabona bizakomera musohoke mu gihugu muhunge reba inama y’abavuga icyongereza iburijwemo kubera nta democratie ni ki kinyamakuru sinzi ibyanyu kuki mudahitisha commentaire zanjye mushaka gusa ababashima