Ntimukice amategeko. Ntimukagende mukubita Kyagulanyi…Besigye, bari muri opozisiyo – Gen Otafiire

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’umutekano wa Uganda, Maj. Gen. Kahinda Otafiire, yategetse abayobozi bashya b’igipolisi kurekeraho guhonyora uburenganzira bwa politiki bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Maj. Gen. Otafiire, usanzwe ari na Chairman w’ubuyobozi bwa polisi, by’umwihariko yakomoje kuri Perezida w’ishyaka NUP, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, ndetse n’uwahoze ari umuyobozi w’ishyaka Forum for Democratic Change, Dr Kizza Besigye.

“Ntimukice amategeko. Ntimukagende mukubita Kyagulanyi…Besigye, bari muri opozisiyo. Ntimukabakubite kubera ko bafite ibitekerezo bitandukanye,” uyu ni Gen. Otafiireyatangaje ibi kuri uyu wa Kabiri ubwo yari ku cyicaro gikuru cya polisi muri Naguru, Kampala.

Gen. Otafiire yatanze aya mabwiriza ubwo hashyirwagaho IGP Abbas Byakagaba nk’umuyobozi mukuru w’igipolisi na James Ocaya nk’umwungirije nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor ikomeza ivuga.

Aba bombi baherutse gushyirwaho na Perezida Yoweri Museveni mu byumweru bibiri bishize.

Ubwo yahaga amabwiriza abayobozi bashya b’igipolisi, Maj. Gen. Otafiire, yavuze ko politiki y’amashyaka menshi yemewe mu gihugu binyuze muri referandumu kandi ishyirwa mu itegeko nshinga.

Ati “ Ntabwo nigeze nkunda iyi politiki y’amashyaka menshi ariko abaturage ba Uganda bagiye muri referandumu kandi bavuze ko bakeneye amashyaka menshi. Twabishyize mu itegeko nshinga. Iryo ni itegeko. Nka polisi, ntimuhangane n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, muhangane n’imyitwarire mibi,”

Gen. Otafiire atangaje ibi nyuma y’iminsi micye abapolisi bitambitse ibikorwa bya NUP mu burasirazuba bwa Uganda. Igipolisi cyavuze ko ibyo bikorwa bitari byubahirije amabwiriza genga guteranira hamwe kw’abantu, aho ngo abapolisi banagennye umubare w’abagombaga kwitabira ndetse n’ibigomba kuhavugirwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *