Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri ya UPDF, Maj Gen Francis Takirwa yasabye abasrikare basaga 600; barimo ba jenerali 14 baherutse gusezererwa kudahirahira ngo barwanye Leta. Ubwo yasezereraga 58 babarizwaga aho ayoboye, Gen Takirwa mu Kigo cya Makenke i Mbarara, yasabye abasirikare ahubwo kwiyubaka, bagafatanya n’abandi baturage mu bikorwa by’iterambere. Yavu ko ” Bagomba kwirinda kujya mu bikorwa bituma igihugu kijya mu bibazo kuko bazitabwaho nk’abasirikare. Ntimuzahirahire murwanya Leta. Muzabe ba bantu abaturage basabira kuba ba RDC aho kuba abo basabira gufungwa.” Uyu mujenerali yabasabye ko bajya kwita ku miryango yabo n’igihugu muri rusange, asaba abandi gutegura neza uko bazabaho igihe bazaba basezerewe. Perezida Museveni aherutse gusezerera abasrikare 618 barimo abajenerali 14. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


