Ntimuzantegeho kuzicuza na gato – Uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa muri jenoside

Sangiza iyi nkuru

Nubwo raporo ya Duclert ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagiye hanze, uwahoze ari Minisitiri w’intebe Édouard Balladur ntashaka ko u Bufaransa busaba imbabazi kandi nawe ntateze kuzicuza ibyo igihugu cye cyakoze.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na RFI na France 24, uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bufaransa Édouard Balladur yemeza ko “atemera na gato” imyanzuro ya raporo yatanzwe ku ya 26 Werurwe n’umuhanga mu by’amateka Vincent Duclert ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, raporo yemeza ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye kandi rurenze urugero”.

Yamaganye kuba u Bufaransa buregwa, mu gihe nta gihugu na kimwe cyangwa Loni byagize uruhare mu gukumira ubwo bwicanyi.

Nibwo yemera ko u Bufaransa “butakoze neza” kandi ko “yari kwishima iyo [ibikorwa yita iby’ubutabazi bya Turquoise] bikorwa vuba”, Édouard Balladur, wari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa muri Mata 1993 kugeza Gicurasi 1995, yemeza kutagabana “ibikomere” cyangwa “kwicuza” byagaragajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihe, Alain Juppé, mu nkuru yasohotse ku ya 7 Mata mu kinyamakuru Le Monde.

Avuga ko atazi uwarashe indege ya Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana ku ya 6 Mata 1994, mu gihe yongeraho ko bamwe, mu nzego z’ubutegetsi bw’u Bufaransa icyo gihe, bihutiye gushinja FPR kugira ngo basobanure impamvu yo kohereza ubutabazi bwo gufasha ubutegetsi bwari buriho.

Édouard Balladur, wabanaga icyo gihe na Perezida François Mitterrand, ashimangira ko, n’ubwo François Mitterrand yotswaga igitutu na bamwe mu bari bamwegereye, yirinze ko u Bufaransa bwishora mu “rugendo rw’ubukoloni.” ashyigikira “guverinoma yakoze jenoside”.

Muri urwo rwego yavuze ko Perezida w’u Bufaransa yashidikanyaga ku ntambwe yagombaga gukurikiraho kandi ko ari we, Édouard Balladur, waje kumwumvisha ko ubutabazi bwa gisirikare bufite intego yo gutanga ubutabazi, bw’igihe runaka n’ahantu runaka, ari bwo bwashobokaga. Icyo gihe François Mitterrand ngo yamubwiye ko ari mu kuri.”

Édouard Balladur akomeza arengera cyane ibikorwa by’abasirikare b’Abafaransa muri Operation Turquoise. Yahakanye amakuru ari muri raporo ya Duclert avuga ko muri Nyakanga 1994, ko yaba yarashatse gucumbikira abinyujije mu ngabo z’Abafaransa, bamwe mu bari bagize guverinoma yakoze jenoside bari barahungiye mu bice byagenzurwaga n’Abafaransa mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda. Yasobanuye ko u Bufaransa butari bufite inshingano zo kubikora.

Abajijwe ku bijyanye n’uko Abanyarwanda benshi muri iki gihe biteze gusaba imbabazi k’u Bufaransa, yasubije ati: “Baza ibindi bihugu, ariko ntubibaze u Bufaransa, kuko u Bufaransa hari icyo bwakoze, mu gihe Amerika n’u Bubiligi ntacyo byakoze. “Yakomeje agira ati “Ntimuzantegeho kuzicuza na gato! ”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *