Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye haracicikana ibaruwa y’Umupadiri witwa Fidèle de Charles Ntiyamira yandikiye Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, asezera ku muhamagaro w’Ubupadiri, kuko yifuza gushinga urugo. Mu ibaruwa yanditswe tariki 18 Nyakanga 2021, amenyesha Mgr Nzakamwita ko asezeye mu butumwa bwo kwiha Imana, akaba agiye kuba Umulayiki biturutse ku mpamvu ze bwite. Uwo mupadiri wanditse avuga ko ashaka gukomeza ubutumwa bw’Imana mu bantu mu bundi buzima bwa Kilayiki agashinga urugo, yanditse asa nk’uwinginga umushumba we amusaba kumwemerera icyo cyifuzo, kimuha ububasha bwo kuzuza umushinga we wo kubaka umuryango. Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Musenyeri Servilien Nzakamwita, aho uwo mupadiri asanzwe akorera ubutumwa, Musenyeri avuga ko na we yabyumvise ariko atarabona ibaruwa ya nyirubwite. Yabwiye KT ati “Eh ibyo mubikuye he? Niba yasezeye ni ukuvuga ko ahisemo ibindi, kuko aba yakoze amasezerano y’ubuzima bwe bwose, kugira ngo ayo masezerano aveho binyura mu nzego za Kiliziya bagasuzuma impamvu avuyemo, bakamukuraho ayo masezerano basanga abikwiye, ubundi ari mu Budage nta n’ubwo ari ino aha”. Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira umaze imyaka 13 mu butumwa bwa Gisaseridoti, yahawe Isakaramentu ry’Ubupadiri tariki 09 Kanama 2008 muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, ubu akaba yari amaze imyaka ine mu Budage, aho yari yaragiye kuminuriza kuri buruse ya Kiliziya. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Ntiyamira yasabye guhagarika kuba padiri akarongora
Ubwo yatoyeho aranyurwa!
Ntiyamira yasabye guhagarika kuba padiri akarongora
Ubwo yatoyeho aranyurwa!
Ntiyamira yasabye guhagarika kuba padiri akarongora
ariko niba nibuka neza uyu mupadiri tuziranye niga secondary ari umukinnyi wa basket cyane ariko ntiyize mu iseminari muri secondary ntekereza ko yinjiye mu gipadiri muri babandi babisaba nyuma bityo hakaba hari Etape yasimbutse ariyo imugizeho ingaruka