Uburyo bwo gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza nâubukemurampaka bufatwa nkâigisubizo ku bibazo byâidindira ryâimanza, gutakaza amafaranga mu magarama no mu ngendo, umwanya nâimibanire myiza hagati yâimpande zajyaga kuba zihanganye mu nkiko. Utsinze nâutsinzwe bakomeza kubana basindagizanya.
Nyiramakuba Marigarita wo mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Burera, yamaze imyaka itatu asiragira ku rukiko rwâibanze rwa Gahunga mu karere ka Burera. Ubwo yari ategereje gusomerwa urubanza ruregwamo uwamukubitiye umwana, yatunguwe no kubwirwa ko asubira mu Bunzi.
Nyamara nyuma yo kungwa nâuwamukubitiye umwana, ubu babanye neza kuko nâumwana yari yaravujwe agakira. Nyiramakuba agira ati âHariya ku rukiko nari ngiye kuhasazira, hari ubwo nahageraga ngasanga barwimuye, ubundi bati ââruzasomwaââ ariko ntirusomwe. Bansubije mu Bunzi mburana nâuwankubitiye umwana, ndamutsinda baratwunga. Yansabye imbabazi anica icyiru kuko dusanzwe duturanye, kandi yanamfashije kurwaza umwana. Ubu tubanye mu mahoro, mu gihe iyo afungwa ntacyo nari kunguka kandi umuryango wamvumiraga ku gaheraâ.
Naho Mukarukundo Enata, wo mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, avuga ko umuryango wabo wari umaze imyaka igera muri 20 uri mu manza baburana isambu nâabavandimwe. Abitangira ubuhamywa muri aya magambo: âtwahatakarije amafaranga menshi, iwacu bagurisha amatungo nâudutungo kugeza bapfuye, imanza turazikomeza ariko nyuma rwose vuba aha, twabonye abahuza none ibintu bihagaze neza. Abo twaburanaga bari abo mu muryango, ubu tubanye neza, amakimbirane yarashizeâ. Uyu mubyeyi agaragaza ko yicuza igihe kingana kuriya bataye.
Amategeko asobanutse
Mu mwaka wa 2016, nibwo Leta yâu Rwanda yatangaje itegeko N0 37/2016 ryo ku wa 08/0/2016 rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha nâimikorere bya komite yâAbunzi mu rwego rwo gufasha kugabanya imanza mu nkiko no gufasha abaturage mu gukemura ibibazo byabo batagombye kujya gusiragira mu nkiko.
Muri uwo murongo kandi hagiyeho urwego rwa MAJ ndetse no mu nkiko hashyirwaho uburyo butuma abagiye kuburana bahabwa amahirwe yo kubanza gutekereza ku mishyikirano.
Ubu buryo bwo gukemura impaka bushingiye ku biganiro hagati yâimpande zombi, bushobora kuba rimwe cyangwa kenshi, babifashijwemo nâumuhuza kugira ngo bagere ku gisubizo buri wese yemera kandi yakiriye.
Uwimana VĂ©nuste, ni umuhesha wâinkiko wâumwuga akaba nâumuhuza mu karere ka Kamonyi, we agaragaza ko hari igihe kurangiza imanza bitinda kubera ko hari ubwo biba ngombwa kwitabaza izindi nzego zitandukanye zirimo nka Polisi, inzego zâibanze nâizindi. Ati âMuri icyo gihe urubanza ruratinda kuko izo nzego hari ubwo bizigora kuboneka, nyamara iyo binyuze mu buryo bwâikemurampaka busanzwe bwa kinyarwanda, ibintu birihuta rwoseâ.
Mu myaka yashize hagiye kandi hakunda kuvugwa ikibazo cyâamafaranga agenda mu nkiko, haba akoreshwa nâababuranyi ubwabo nkâamagarama, ayâingendo ndetse nâakoreshwa nâurukiko.
Nkâuko bigaraga mu kanyamakuru âUbucamanza No 02/2020â, ubuhuza bushobora kwifashishwa mu gukemura imanza zose, zaba izâimbonezamubano, izâubucuruzi, izâumurimo nâizâubutegetsi, yemwe nâimanza zimwe zâinshinjabyaha. Ariko nâundi wese ushaka kurangiza ibibazo cyangwa amakimbirane afitanye nâundi cyangwa nâabandi, ashobora kwifashisha iyi nzira yâubuhuza bitabaye ngombwa kubanza kuregera inkiko.
Ubuhuza bukozwe kinyamwuga bugendera ku mahame agenderwaho mu gutuma abantu bafitanye amakimbirane cyangwa ibibazo bahura babifashishwemo nâumuhuza, bakagira icyo bemeranywaho, ibyo bigatuma ibyari amakimbirane hagati yabo bikemuka ku buryo burambye, maze bakikomereza imirimo ibateza imbere byâumwihariko, ndetse nâIgihugu muri rusange.
Urwego rwâubutabera mu Rwanda, ruvuga ko hagamijwe kwimakaza ubuhuza nka bumwe mu buryo bwo gukemura amakimbirane, hari byinshi bimaze kugerwaho birimo nkâivugururwa ryâitegeko ryerekeye imiburanishirize yâimanza zâimbonezamubano, ubucuruzi, umurimo nâubutegetsi hakongerwamo ingingo iha ububasha abanditsi ndetse nâabacamanza gushishikariza ababuranyi kwifashisha uburyo bwâubuhuza ku birego byatanzwe mu nkiko.
Hari kandi itegeko ryerekeye imiburanishirize yâimanza zâinshinjabyaha riha ububasha umushinjacyaha kuba yahitamo, iyo abona ari ngombwa, guhuza uwakoze icyaha nâuwagikorewe mu byaha bito. Hashyizweho kandi Amabwiriza ya Perezida wâUrukiko rwâIkirenga yerekeye ubuhuza bukorewe imanza ziri mu nkiko ndetse na Komite Ngishwanama ishinzwe gutanga inama no gukurikinara imikorere nâimigendekere yâubuhuza mu manza.
Perezida wâUrukiko rwâIkirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, mu ijambo yavugiye mu muhango wo gutangiza umwaka wâubucamanza wa 2020-2021 i Kigali, ku wa 07/09/2020, yijeje ko mu rwego rwo gukomeza gushimangira ko ubuhuza bukwiye bushyirwa muri politiki yâubutabera mu Rwanda, hategurwa imishinga inyuranye harimo uwa Politiki yâIgihugu yâUbuhuza nâuwâamabwiriza agenga ishyirwa mu bikorwa ryâubwumvikane hagati yâUbushinjacyaha nâukurikiranyweho icyaha.
Cyakora agaragaza impungenge ko nubwo hari ibimaze kugerwaho bitari bike, ubwitabire bwerekeranye nâubuhuza bukiri hasi cyane haba mu manza mbonezamubano cyangwa mu manza nshinjabyaha. Ibi ngo bikaba bigaragarira mu manza zitari nkeya zikomeza mu nkiko mu buryo bwâiburanisha kandi zashoboraga kurangizwa hifashishijwe ubuhuza.
Gukunda inkiko kurusha ubwumvikane!
Ubushakashatsi bwakozwe nâihuriro ryâabafasha mu butabera (Legal Aid ForumLAF) bwatangajwe mu mwaka wa 2017, bwagaragaje ko Abanyarwanda 87% banyurwa na serivisi zâubufasha mu byâamategeko, naho 35% bakaba ari bo banyurwaga nâuburyo bakemuriwe ibibazo hifashishijwe ubwunzi.
Ku bijyanye nâuburyo Abanyarwanda banyurwa nâuko inzego zitandukanye zikemura amakimbirane, ubushakashatsi bwagaragaje ko 38.5% banyurwa nâibyemezo byâabunzi, 45% bagaragaza ko bemera uburyo inzego zâibanze zikemura amakimbirane, 95 % ni bo banyurwaga nâibyemezo bya MAJ, mu gihe 84 % banyurwa nâuko inkiko zikemura amakimbirane.
Umuntu ahereye kuri iyi mibare, birigaragaza ko Abanyarwanda bizera ibyemezo byâinkiko ku makimbirane kurusha uko bizera ibyâubuhuza. Iyi ikaba ari yo mpamvu imanza zikomeza kuba nyinshi mu nkiko kandi hariho uburyo bwo gukemura amakimbirane abantu bagakwiye kuba bakoresha budahenze, bubafasha gukomeza kubana neza kandi butabatwara igihe: gukemura amakimbirane hitabajwe ubuhuza.
KAREGEYA Jean Baptiste Omar


