Umucamanza mu rukiko rukuru, Charles Kaliwabo, avuga ko asanga hari n’ahandi hakwiye kwitonderwa mu kunoza imikorere y’ubutabera, bitari ukwibanda ku kurwanya ruswa gusa, atanga urugero rw’umucamanza waca urubanza mu gihe yirengagije inshingano zo kurera. Ni mu gihe Urukiko rw’ikirenga mu Rwanda rwashyizeho itsinda ridasanzwe ryahawe inshingano zo kurwanya ruswa ikomeje kuvugwa mu nkiko zo mu gihugu. Ni itsinda rigizwe n’abakozi bo mu nkiko zitandukanye zo mu gihugu rifite inshingano zo gutahura ruswa cyangwa imyitwarire yerekeza kuri yo. Abantu 76 barimo abagore 30 ni bo bagenwe bavuye mu nzego zitandukanye z’ubutabera. Ku mucamanza Kaliwabo, hari n’ibindi bikwiriye gushyirwamo ingufu. Kuri mikoro za BBC ati ” Ntabwo twari dukwiriye kuba tugihanirwa gufata amafaranga ya ruswa, Warukwiye guhanirwa yuko niba wariyandagaje ukagera n’aho ubyara umwana hanze, ugahanirwa yuko udatanga indezo. Ntushobora kuza guca urubanza rw’umuntu utaratanze indezo…” Yakomeje agira ati ” warukwiye no guhanirwa yuko wagiye mu kabari ntiwishyure umwenda.” Si ubwa mbere hashyizweho inzego zigenzura ruswa mu butabera ariko izagiyeho mbere ngo zananiwe gutanga umusaruro. Mu gihe kingana n’imyaka itandatu abakozi 98 bo mu rwego rw’ubutabera barimo n’abacamanza bahawe ibihano birimo kwirukanwa cyangwa kwamburwa igice cy’umushahara. Ubwo yatangaga inshingano kuri iri tsinda, umukuru w’urukiko rw’ikirenga Bwana Faustin Nteziryayo yavuze ko aba bagomba guhashya ingeso zituma ubutabera butakarizwa icyizere. Urwego rw’ubutabera ni rumwe mu zikunze kunengwa haba mu gihugu no rwego mpuzamahanga aho ndetse umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, ishami ry’ u Rwanda, ukunze gushyira uru rwego ku isonga mu zirya cyane ruswa mu Rwanda.


